AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Abasirikare 16 baturutse muri Sri Lanka bari mu ruzinduko rw'iminsi 14 mu Rwanda

Yanditswe Aug, 10 2017 15:20 PM | 5,652 Views



Itsinda ry'abasirikari bo mu gihugu  cya Sri Lanka rirashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere ry'igisirikari kikaba icy'umwuga mu gukorera inyungu z' abaturage, ndetse no muri gahunda zigamije ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda kuva nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w' 1994. Ibi ni ibyatangajwe n'uhagarariye iryo tsinda Colonel Kirnlkitsli Akanayake, nyuma yo gusura urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Itsinda ry'abasirikari bakuru 16 bo mu ishuri rikuru rya gisirikari ryo mu gihugu cya Sri Lanka, nibo batangiye uruzinduko rw'ibyumweru bibiri mu Rwanda.

Uhagarariye iryo tsinda Colonel Kirnlkitsli Akanayake, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bibabaje cyane, bityo ko buri wese akwiye kumvako afite inshingano yo guharanira ko bitazongera kubaho ukundi. Anashima iterambere u Rwanda rugezeho mu iterambere no kubaka ubumwe bw'abanyarwanda. Yagize ati, ''Ni inshingano yacu yo guharanira ko ibintu nk' ibi haba mu gihugu runaka, icyacu se n'ahandi kwisi, cyitakongera kubaho ukundi. ikindi ni uko ubumwe n' ubwiyunge no kongera kubaka igihugu mwagezeho murangajwe imbere na Perezida wanyu n'ibyo kwishimirwa cyane, kandi harimo amasomo menshi yo kubigiraho y'ukuntu mwabashije kwiyubakira igihugu mukagera no ku bwiyunge.''

Nyuma yo kuva ku rwibutso basuye Ministeri y'ingabo z'u Rwanda aho bakiriwe n'umugaba mukuru w'ingabo zirwanira mu kirere, [Rwanda Airforce Chief of Staff] Brig. Gen. Charles Karamba, bagasobanurirwa imikorere y' igisirkari cy'u Rwanda RDF n'umuyobozi ushinzwe ibyagisirikari n'amahugurwa [Chif of Operations and Training] Brig. Gen Chris Murari.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi na Politiki mu gisirikari cy' u Rwanda RDF, Brig Gen Ferdinand Safari, avuga ko uru rugendo shuri ruri mu bufatanye mu guteza imbere amashuri ya gisirikari mu bihugu byombi, ''Igihugu cyacu amarembo aruguruye, abashaka kucyigiraho bose baraza natwe kandi iyo dushatse gusohoka turagenda. Sri Lanka ni igihugu gikunze kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, duhurirayo kenshi, iyo duhura tukaganira iby'iwacu tukumva iby' iwabo, kuza hano ni ukugirango babyirebere, ngirango ni ikindi cyiyongereyeho.''

Mu ruzinduko rw'ibyumweru 2 iri tsinda rifite mu Rwanda rizasura inzego zitandukanye zigira uruhare mu iterambere ry'abaturage, ndetse no kunoza umubano hagati y'ibihugu byombi. Kuri ubu u Rwanda rufite abanyeshuri bagera kuri 20 bari kwiga mu gihugu cya Sri Lanka ibigendanye na 'Engineering' mu bya Gisirikari. 


Inkuru mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2