Yanditswe May, 02 2022 17:33 PM | 62,858 Views
Abatuye mu Mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Nyagatare igizwe n’imisozi Miremire, barasaba ko Leta yashyira imbaraga muri gahunda yo kurwanya isuri mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’amazi ava kuri iyi misozi akangiza ibikorwa byabo birimo imyaka, inzu n’ibindi bikorwa remezo.
Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare habarurwa hagitari zisaga 500 zikeneye gukorwaho imirwanyasuri, by’umwihariko mu Mirenge yegereye igice cy’Amajyaruguru y’u Rwanda.
Mu Tugari tumwe na tumwe tugize Umurenge wa Karama, abadutuye ni bamwe mu bakunze kwibasirwa n’isuri iva mu misozi ihakikije.
Nk’imidigudu ya Karama Centre na Humure mu Kagari ka Nyakiga isa n’aho igoswe n’imisozi miremire y’ahitwa Nkumbwe, Mutumba na Muhinda.
Mu gihe cy’imvura amazi ava kuri iyi misozi amanukana umuvuduko mwinshi bitewe n’uko imirwanyasuri yari ihari imaze hafi imyaka ibiri isibamye, akangiza ibikorwa by’abaturage byiganjemo imyaka.
Si mu Murenge wa Karama gusa kuko ikibazo nk’iki kiri no mu Mirenge yindi y’Akarere ka Nyagatare ifite ubutumburuke buri hejuru cyane nka Gatunda na Kiyombe ndetse na Mukama, ikaba ari n’Imirenge y’aka Karere yegereye igice cy’Amajyaruguru y’igihugu.
Uretse kwangiza ibikorwa by’abaturage byiganjemo
imyaka, aya mazi ava ku misozi iri muri iyi Mirenge yiroha muri imwe mu migezi
itemba irimo n’uw’Umuvumba ari nako atwara ubutaka bw’abaturage.
Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare habarurwa hegitari zisaga 500 zikeneye gucibwaho imirwanyasuri, ariko hakaba n’ahakenewe ko iyo mirwanyasuri isiburwa gusa.
Umuyobozi w’aka Karere, Gasana Stephen avuga ko gahunda yo guhangana n’iki kibazo yatangiye hakorwa amaterasi y’indinganire ahandi bikenewe hagaterwa ibiti birimo n’ibivangwa n’imyaka.
Ni gahunda ariko ngo n’abaturage bakwiye kugiramo uruhare muri gahunda yiswe "Tujyanemo mu mihigo".
Iki kibazo cy’isuri itwara ubutaka bw’abaturage ni kimwe mu byagarutsweho n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, mu Nama Nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye mu minsi mike ishize.
Perezida Kagame akaba na Chairman w'Umuryango FPR-Inkotanyi
yasabye inzego bireba kugifatira ingamba zikomeye.
Kubungabunga ibidukikije nka bumwe mu buryo bwo kongera umusaruro ukomoka mu buhinzi harwanywa isuri mu Gihugu hose, aho bikenewe Abanyarwanda bagahabwamo imirimo ibafasha kwivana mu bukene, ni umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi Nama Nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi. Mu minsi ishize.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
yatangaje ko mu gihugu hose habarurwa hegitari zisaga ibihumbi 500 zikeneye
kurwanywaho isuri, isaba Abanyarwanda muri rusange kubigiramo uruhare.
Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agah ...
2 hours
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe
2 hours
Soma inkuru
MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka inzu ziciriritse
4 hours
Soma inkuru
Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?
4 hours
Soma inkuru
Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahungishe muri Jenoside
5 hours
Soma inkuru
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru