AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Afurika itanga imibare y'ishyirwa mu bikorwa rya SDGs ku kigero cya 40%

Yanditswe Oct, 22 2019 09:00 AM | 9,267 Views



Ibihugu by'Afurika birakangurirwa gushyiraho uburyo bufatika bwafasha mu gukusanya imibare y'uko gahunda z'intego z'iterambere rirambye zishyirwa mu bikorwa.

Ubu mu Rwanda hateraniye impuguke mu igenamigambi n'ibarurishamibare ziturutse mu bihugu bitandukanye by'Afurika zirebera hamwe ibimaze kugerwaho n' imbogamizi zigihari.

Impuguke zigaragaza ko kugeza ubu ibihugu by'Afurika bitanga imibare ijyanye n'ishyirwa mu bikorwa ry'intego z'iterambere rirambye ku kigero cya 40%. Ni mu gihe kandi ibihugu bingana na 50% gusa ari byo bisanzwe bikora ubushakashatsi mu myaka irenga 20 ishize.

Abafite aho bahurira n'ibarurishamibare bemeza ko hakwiye gushyirwaho uburyo bufatika butuma haboneka imibare. 

Yusuf Murangwa ayobora Ikigo cy'Ibarurishamibare mu Rwanda mu gihe Tshediso Matona ashinzwe igenamigambi muri Afrika y'Epfo.

Yusuf Murangwa yagize ati ‘‘Ikibitera ibihugu byinshi nta nzego zubatse z'ibarurishamibare. Mu Rwanda uru rwego rurahari Leta ishyiramo amafaranga akenewe, ubu ngubu gutangirana n'ukwezi kwa karindwi k'uyu mwaka twamaze gushyiraho ingamba z'imyaka 5 zo kubaka urwego kurushaho kugira ngo imibare ikenewe tuyibone kandi bijyanye na gahunda y'iterambere ry'igihugu ‘strategy for transfomation’ ikanahurira hamwe n'iyi gahunda mpuzamahanga ya SDGs.’’

N ho Tshediso Matona yagize ati ‘‘Ibihugu bigomba kumenya ko niba tutubahiriza ibisabwa n'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, bisubiza inyuma umugabane wose, tugomba kuzuza ibisabwa, niba hari ibibazo ni gute twakorera hamwe ngo dufashanye, bamwe muri twe bafite ubushobozi mu gukusanya imibare twafasha abadafite ubwo bushobozi.’’

Impuguke mu bijyanye n'igenamigambi n'ibarurishamibare ziturutse mu bihugu bitandukanye zigaragaza ko abana bangana na miliyoni 33 bavuka buri mwaka muri Afurika.

Abandi bagera kuri miliyini 280 ntibabona indyo yuzuye mu gihe hari abandi babarirwa muri miliyoni 63 bagwingiye.

Urwego rw'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe kugenzura uko ibihugu bya Afurika bishyira mu bikorwa intego z'iterambere rirambye (APRM) rusanga kudatanga imibare uko bikwiye ku bihugu by'Afurika bin aterwa na politiki z'ibihugu.

Eng Eddy Maloka, uyobora uru rwego yagize ati ‘‘Ibihugu byinshi bifite ibigo bishinzwe ibarurishamibare, ibikoresho by'ibanze ariko gukusanya amakuru ntabwo byoroshye kuberako gukusanya amakuru bigendana na politiki ntabwo ari muri Afurika gusa ahubwo ni ku isi yose, ibijyanye n'ibura ry'akazi amasindika azakubwira byinshi Leta na yo ivuge ibitandukanye urwego rw'abikorera narwo ruze rufite imibare itandukanye Ibarurushamibare ni ikibazo ariko ubu birimo kugenda neza kuko turimo guhuza ibigo by'ibarurishamibare muri Afrika kugirango bijye bitanga imibare mu gihe kimwe ku bijyanye n'iterambere rirambye ndetse n'icyerekezo 2063.’’

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Nyafurika Gishinzwe Intego z'iterambere rirambye gifite icyicaro mu Rwanda Dr Belay Begashaw, yemeza ko imokorere mishya y'ibihugu by'Afrika izatuma ibintu bihgenda neza uko byifuzwa.

Yagize ati ‘‘Twumva ko abayobozi muri politiki batari buhari ndetse abanyafurika bakaba batari hamwe muri uru rugendo, muri iyi gahunda tuzashobora kuzanamo ubushake bwa politiki kugira ngo ingengo y'imari iboneke kandi icungwe neza, ariko nanone ikingenzi ni uko ingengo izajya itangwa izatuma Afrika ijya ku rundi rwego mu ruhando mpuzamahanga yaba mu bijyanye n'uburezi ndetse no kwihaza mu biribwa mu bihe bizaza.’’

Impuguke mu igenamigambi n'ibarurishamibare ziturutse mu bihugu bitandukanye by'Afrika ziri mu Rwanda mu nama y'iminsi 2, baganira kuri gahunda z'intego z'iterambere rirambye, ibimaze kugerwaho, imbogamizi n'uko zikemuka.

Inkuru mu mashusho


                               Eng Eddy Maloka, Umuyobozi Mukuru wa APRM

KWIZERA John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2