AGEZWEHO

  • Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti – Soma inkuru...
  • Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite – Soma inkuru...

BNR yasabye amabanki kwegera abakiriya bafite inguzanyo zibateye impungenge

Yanditswe Nov, 11 2021 20:03 PM | 80,450 Views



Imibare mishya ya Banki Nkuru y’u Rwanda irerekana ko ingamba iyo banki yakomeje gushyiraho mu micungire y’urwego rw’imari yafashije kugabanya ikiguzi cy’inguzanyo yaba hagati y’amabanki ku yandi n’inyungu amabanki yaka abikorera bafata inguzanyo mu bigo by’imari. 

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa avuga ko ibi byafashije amabanki kongera inguzanyo aha abikorera.

Nubwo ibyiciro byinshi bigize ubukungu bw’igihugu byahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa avuga ko ingamba zafashwe mu gukumira ingaruka z’icyo cyorezo ku rwego rw’imari zatanze umusaruro.

Gusa ngo nta byera ngo de, kuko Guverineri Rwangombwa asaba abanyamabanki kwegera abakiliya babo bafite inguzanyo ziteye impungenge bagafatanya gushakisha ibisubizo mu maguru mashya.

John Rwangombwa asobanura uburemere bw’iki kibazo, n’ingaruka cyateza ku rwego rw’imari n’ubukungu muri rusange mu bihe biri imbere.

Mu yindi mibare BNR yerekana harimo ko ibiciro ku masoko muri iki gihembwe cya 3 mu buryo usange byagiye munsi ya zero ndetse ngo icyuho ku bicuruzwa igihugu cyohereza ugereranije n’ibyo gitumiza ngo usanga cyaragabanutseho 3.2% bitewe no kwiyongera kw’ibyo u Rwanda rwagurishije hanze ku gipimo cya 58.3% ugereranije no kwiyongera kwa 12.7% kw’ibyo rwatumijeyo.

Ruziga Emmanuel Masantura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifi

USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije gu

Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya

Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirw

Uturere umunani twabonye abayobozi bashya

Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene

Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama