Yanditswe Apr, 19 2024 17:49 PM | 88,805 Views
Abahanzi b’amazina azwi mu muziki w’u Rwanda, Ben
Kayiranga na Mico The Best batangaje ko bategura gukora igitaramo gikomeye
kizabera mu Bufaransa mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Ben Kayiranga yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Mata 2024, ubwo we na Mico bari abatumirwa mu Kiganiro Versus cya Televiziyo Rwanda.
Aba bombi baheruka guhurira mu ndirimbo bise “Lettre’’ imaze amezi agera kuri abiri igiye hanze.
Ben Kayiranga yavuze ko yahisemo kuzakorana na Mico The Best ibitaramo hanze y’u Rwanda kuko Abanyarwanda baba mu mahanga bakunda umuziki we.
Yagize ati “Turi gupanga ibitaramo mu Bufaransa mu mpeshyi. Ndagira ngo uzaze [Mico The Best] dufatanye kuririmba. Ni yo gahunda dufite mu [kwezi] kwa Gatandatu cyangwa mu kwa Karindwi.’’
Mico The Best yavuze ko u Rwanda rwagutse ku buryo no mu mahanga usanga mu bihugu bitandukanye haba hari abahanzi kandi benshi ndetse asaba ko byajya bishyigikirwa.
Yagize ati “Ku biganiro by'umuziki akenshi bikorwa ku manywa, hakabaye hajyaho akanya kitwa ‘Diaspora’. Abanyarwanda tugira hanze ni benshi. Abana babo cyangwa abahanzi baho bakwiye kwamamara. Impamvu bizabafasha ni uko Abanyarwanda benshi baba hanze bareba ibitangazamakuru byo mu Rwanda ndetse n’iyo nganzo y'Abanyarwanda ikeneye kumenyekana.''
Biteganyijwe ko nta gihindutse mu minsi iri imbere, Ben Kayiranga na Mico The Best bazatangaza gahunda yose irambuye y’igihe n’aho ibitaramo bateguye bizabera.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru