Yanditswe Apr, 20 2024 16:11 PM | 70,132 Views
Abatuye mu mirenge ihana imbibi n’igishanga cy’Urugezi mu Karere ka Burera, baravuga ko batoroherwa no guhahirana kuko bibasaba kukizenguruka bagakora ingendo ndende kuko babujijwe kukinyuramo.
Aba baturage basaba ko bakubakirwa ikiraro kinyura mu kirere kuko cyareshya n’abakerarugendo basura iki gishanga gikomye cyashyizwe mu murage w’Isi kandi kikanoroshya ubuhahirane.
Bitewe n’uko nta nzira y’abagenzi yemewe inyura muri icyo gishanga cy’Urugezi, abo baturage bavuga ko bagorwa no gukora ingendo ndende kandi bagiye ahantu hafi bakabaye bakoresha igihe gito, ibyo bigatuma rimwe na rimwe hari abakivogera kandi bitemewe.
Abaturage basaba ko hakubakwa ikiraro cyo mu kirere cyakoroshya ubuhahirane bw’abatuye Imirenge bihana imbibe ndetse n’ubukerarugendo bugikorerwamo.
Umuhuzabikorwa w’Umuryango mpuzamahanga International Crane Fondation ubungabunga imisambi iba muri iki gishanga cy’Urugezi, Maurice Ngiramahoro aravuga ko kuba hari abaturage bakikinyuramo bibangamiye urusobe rw’ibinyabuzima birimo.
Umukozi ushinzwe imiyoborere na gahunda zihariye mu Murenge wa Ruhunde nk’umwe mu yihana imbibin’iki gishanga, Cyubahiro Emmanuel avuga ko Akarere gakomeje gushaka igisubizo binyuze mu bafatanyabikorwa.
Igishanga cy’Urugezi gikora ku mirenge 8 gifite ubuso bwa hegitari 6730.
Cyihariye kuba ari cyo soko y’ingomero 4 z’amashanyarazi kikaba kibarurwamo imisambi irenga 270 ingana na 30% by’iyiboneka mu Rwanda.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru