AGEZWEHO

  • Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agahinda – Soma inkuru...
  • Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe – Soma inkuru...

Dosiye y'indege ya Habyarimana: ‘Ruriya rubanza ntabwo rushingiye ku butabera nzi’- Busingye

Yanditswe Jul, 09 2020 11:15 AM | 75,340 Views



Ministiri w’ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko u Rwanda  rutazahwema gukorana n' ibihugu ndetse n’izindi nzego z’ubutabera mpuzamahanga mu kugaragaza ibimenyetso by’abakurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rwo gutanga ubutabera bukwiye.

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru nyuma y’ iminsi 4  Rwanda rwizihije ku nshuro ya 26 isabukuru yo Kwibohora,Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yakomoje ku cyekerekezo cy’ imibanire y’ u Rwanda n’u Bufaransa.Imibanire  yanagarutsweho na Perezida w’ icyo gihugu Emmanuel Macron mu butumwa yageneye u Rwanda kuri uwo munsi.

Yagize ati “Muribuka ko mu butumwa yageneye u Rwanda, umukuru w' igihugu cy' ubufaransa yavuze ko ikibazo cy'ubutabera ku bantu bacyekwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi babibazwa bagakurikiranwa, ariko na mbere yuko yohoreza buriya butumwa, ngira ngo n'igikorwa cyo gufatira Kabuga muri kiriya gihugu nkeka ko hari inzego nyinshi zabigizemo uruhare muri kiriya gihugu.”

Uretse kuba umunyemari Kabuga Felicien ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi yaraterewe muri yombi ku butaka bw’u Bufaransa nyuma y’ imyaka myinshi ashakishwa uruhindu,urukiko rw'ubujurire rw’iki gihugu rwashyinguye idosiye y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarima Juvenal. Minisitiri w’ ubutabera Johnston Busingye avuga ko uretse no kuyisubika iyi dosiye adashingiye ku butabera nyabwo.

Umunyamakuru akaba n' umwanditsi Jean François Dupaquier, avuga ko umwanzuro w ishyingurwa ry' uru rubanza byaje nk' igisubizo ku bahakana bapfobya jenoside yakorwe abatutsi.

Ati “Icyemezo cy' urukiko rw' ubujurire rw' i Paris, ni ugutsindwa gukomeye ku ruhande rw'abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi bakomeje gukwirakwiza ikinyoma ku iraswa ry' indege taliki 6 Mata 94, ryakozwe na FPR , kuri bo rero uku ni ugutsindwa gukomeye cyane kuburyo ntazi ukuntu bazabasha kongera guhaguruka.”

Hashize imyaka ibiri hagaragara ibimenyetso biri mu murungo wo kuzahura umubano w’ u Rwanda n’Ubufaransa,gusa muri icyo gihugu haracyari benshi bakekwaho kugirauruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baragezwa imbere y’ubutabera.

Eddy SABITI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera ku

MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka

Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?

Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahun

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano