Yanditswe Apr, 20 2024 20:31 PM | 150,399 Views
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari amakomine ya Muganza na Kibayi Ubu ni mu mirenge ya Mugombwa, Muganza na Mukindo mu Karere ka Gisagara, bavuga ko amateka asharira banyuzemo atabaheranye ngo baheranwe n'agahinda.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 19994, Abatutsi bari batuye mu yahoze ari amakomine ya Muganza na Kibayi bahungiye muri Kiliziya ya Paruwasi ya Mugombwa, bizeye ko bazahabona umutekano nk'uko byajyaga bigenda mu myaka yabanje bajyaga batwikirwa bagasahurwa bagahungira muri iyo Kiliziya ntihagire icyo baba.
Gusa ngo tariki ya 20 Mata interahamwe n'abapolisi bafatanyije n'impunzi z'Abarundi zari mu nkambi ya Saga muri Muganza, biraye mu Batutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Mugombwa babatwikira mu Kiliziya na Essence ndetse na za Grenade.
Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mugombwa hashyinguye imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga ibihumbi 40.
Mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aha i Mugombwa hashyinguwe imibiri 28 yabonetse muri Muganza na Mugombwa.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru