Yanditswe Aug, 08 2020 09:48 AM | 58,041 Views
Bamwe mu bakoresha imiti isukura intoki izwi nka 'hand sanitizers barakemanga ubuziranenge bw'imwe muri iyi miti icururizwa ku zuba bagakeka ko ishobora kubagiraho ingaruka.
Ku nkengero z’imihanda,imbere y’inzu z’ubucuruzi n’ahahurira abantu benshi, ni hamwe mu ho usanga abacuruza imiti yagewe gusukura intoki izwi nka “Hand Sanitisers”.
Iyi miti yarushijeho gukwira mu gihugu kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka mu Rwanda kuko ikoreshwa nka bumwe mu buryo bwirinda ikwirakira ryacyo.
Nyamara bamwe mu bakoresha iyi miti bashidikanye ubuziranenge bw’imwe muri yo cyane cyane imara igihe kinini ku zuba.
Ku ruhande rw'abacururiza izi “hand sanitizers” abacururiza mu maguriro azwi bavuga ko bazibika. Icyakora abazicururiza hanze bo bavuga ko bagerageza kuzihungisha izuba.
Dr Abias Maniragaba impuguguke mu by'ubutabire avuga ko iyo umuti nka hand sanitizer ubitswe ku zuba uba utagifite ubushobozi bwo kwica mikorobe ukaba wanateza ibibazo uwukoresheje
Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti (FDA), Dr Karangwa Charles, avuga ko nta wemerewe gucururiza uyu muti wica mikorobe ku zuba akavuga ko harimo harebwa uburyo imiti nk’iyi yacuruzwa n’ababihugukiwe.
Iki kigo kivuga ko kirimo gukora ibarura ry'inganda zemerewe gukora hand sanitizer mu Rwanda. Nyuma yaho ngo hazakurikiranwa ko iyi miti icuruzwa , ikazacuruzwa n'ababifitiye uruhushya.
MBABAZI Dorothy
Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?
45 minutes
Soma inkuru
Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahungishe muri Jenoside
1 hour
Soma inkuru
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Nyirarukundo Beatha
Ahwiii.. Ni byiza ko bigiye ahagaragara. Byari byaratinze . Nigeze kubibaza umuntu nibwiraga ko afite aho yabigeza numva asa nkutazi ko bicuruzwa ku mihanda hose... Mugire vuba mudutabare Aug 08, 2020