Yanditswe Jun, 18 2019 12:59 PM | 9,420 Views
Bamwe mu baturage boroye inka zo mu bwoko bwa Jersey bashimangira ko izi nka zitanga umukamo utubutse kandi zikaba zitagoye korora cyane ko zihanganira ikirere cy'u RWanda ibintu basanga byoroheye abantu baciriritse korora iyi nka.
Mu masaha y'igicamunsi, Ngendahayo J.Damascene utuye mu murenge wa Ntarabana akarere ka Rulindo arakama inka ye imaze ibyumweru 2 ibyaye. Ni ku nshuro ya kabiri kandi iyi nka ibyaye. Uyu mugabo ashimangira ko bene izi nka zitagoye kororwa n'umuntu uwo ari we wese kuko zirya ubwatsi bucye kandi umukamo ugakomeza kuba mwinshi.
Ubuhamya bwa Ngendahayo, ntibutandukanye cyane n'ubwa Domina Dusabe utuye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo nawe ashimangira ko abantu bakwiye kwihutira korora izi nka za Jersey.
Hashize imyaka 2 hashyizweho gahunda yiswe Jersey Inka Nziza ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda n'ikirwa cya Jersey cyo mu Bwongereza. Umuhuzabikorwa w'iyi gahunda Kanakuze Valens ashimangira ko ikigamijwe ari ukongera ingano y'inka z'ubwoko bwa Jersey kuko zibereye abanyarwanda.
Muri iyi gahunda intanga ibihumbi 100 nizo zatewe inka hirya no hino mu
Rwanda aho by'umwihariko mu turere 6 hatewe intanga ibihumbi 15, bikaba
biteganyijwe ko mu myaka 3 iri imbere hazatangwa izindi ntanga ibihumbi 100.
Ministre w'ubuhinzi n'ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana, asanga kongera umubare w'inka za Jersey byongera ingano y'umukamo w'amata mu Rwanda no kurwanya ubukene kandi abaturage ntibagorwe cyane n'imirimo yo kwita kuri izi nka.
Bwa mbere mu Rwanda harakirwa inama yiga ku guteza imbere inka za Jersey
by'umwihariko mu bihugu bizoroye. Abagera ku 120 baturutse mu bihugu byo hirya
no hino byoroye izi nka batangiye basura aborozi bari mu turere
rw'iburasirazuba, amajyaruguru n'amajyepfo.
https://youtu.be/ydNR0cbfLJs
Minagri itangaza ko kugeza mu kwa 6 mu mwaka wa 2018, habonetse litiro zisaga ibihumbi 800, aho 36% ari umukamo watanzwe n'inka z'inzungu, 56% utangwa n'inka zivanze(ibyimanyi) naho 8% uva ku nka z'inyarwanda.
Inkuru ya Jean Claude Mutuyeyezu
Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agah ...
2 hours
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe
2 hours
Soma inkuru
MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka inzu ziciriritse
4 hours
Soma inkuru
Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?
4 hours
Soma inkuru
Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahungishe muri Jenoside
5 hours
Soma inkuru
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru