AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Ibitaro bya Kibuye byubatswe nabi bituma hari serivisi zihagarara

Yanditswe Oct, 02 2019 11:23 AM | 12,459 Views



Ubuyobozi bw’Ibitaro bikuru bya Kibuye buvuga ko rwiyemezamirimo yubatse nabi inyubako nshya z’ibyo bitaro, bituma bahagarika serivisi zimwe bahaga abarwayi, bitewe n’uko bahise  bava muri iyo nyubako basubira aho bakoreraga mbere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi gukurikirana icyo kibazo na rwiyemezamirimo wakoze iyo mirimo kandi hakirindwa ko amakosa nk’ayo yakongera kugaragara.

Mu mwaka wa 2015, ni bwo Ibitaro bikuru bya Kibuye byatangiye gutanga serivisi mu nyubako zabyo nshya. Icyakora Umuyobozi Mukuru w’ibyo bitaro, Dr Ayingeneye Violette avuga ko bakigeramo baje gusanga  hari bimwe mu bice by’iyi nyubako byubatswe nabi.

Yagize ati “Icya mbere harimo imiyoboro y’amazi n’iy’amashanyarazi bihura  bikaba byatera inkongi y’umuriro. Harimo amatiyo avana umwanda mu ma toilette anyura aho atagomba kunyura ku buryo usanga ajya atoboka agatobokera aho abarwayi barwariye cyangwa bari gusuzumirwa.  Hari n’aho atobokera aho tubagira ababyeyi bari kubyara, hariho na ascenseur naz o zarapfuye zitamaze kabiri, ugasanga nk’ababyeyi bamaze kubagwa tubura uko tubazamura kugira ngo tubageze aho bajya, kimwe n’abafite ubumuga. Kuko n’igisenge ahantu henshi harava tugahora twimura abarwayi.”

Bitewe n’ibi bibazo, akomeza avuga ko bahise bimuka bava muri iyi nyubako, basubira mu yo bari basanzwe bakoreramo mbere, ariko hakaba hari serivisi zimwe z’ubuvuzi bahise bahagarika gutanga,  zirimo izo kubaga abantu mu buryo bwihuse.

Yagize ati “Duhereye kuri serivisi y’imbagwa yihutirwa, iyo tugize umurwayi uyikeneye biba ngombwa ko tumwohereza i Kigali kandi dufite abaganga b’inzobere bagomba kumwitaho, kuko salle yabigenewe irava cyane izamo ya myanda iva mu ma toilette, icya kabiri n’ibagiro ry’ababyeyi ntirikora kuko na ho twajya tubaga ukabona umwanda uraguye, n’ahandi hafi ibibazo nk’ibyo nk’aho nko muri urgence na ho dusuzumira.”

Minisiti w’Uubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase ubwo aheruka gusura Akarere ka Karongi, yanenze uburyo ibi bitaro byubatswe nabi, asaba akarere gukurikirana imirimo yo kubisana kugira ngo byongere bitange serivisi nziza ku barwayi babigana.”

Yagize ati “Ibi bitaro mu ijambo rimwe byubatswe nabi, byakorewe inyigo idasobanutse, ariko na none n’uburyo byashizwe mu bikorwa bigenda bizamo ibibazo, bigatuma ko ibibazo by’abagombaga kuhivuriza buhazaharira, bigatuma ibibazo bihoraho ariko ubu nk’uko mwabibonye batangiye kongera kubisana no kubyubaka neza, twizeye ko bizubakwa neza kuko biri kubakwa n’ingabo z’igihugu ‘Reseve Force’, bigiye gukorwa vuba byongere kwakira abaturage.”

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine yavuze ko abagize uruhare mu kubaka nabi ibi bitaro  bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati “Abakozi bashobora kuba barabigizemo amakosa, ndetse n’amafaranga  agomba kugaruzwa icyo kibazo kiri munzego z’ibishinzwe icyo tuzakora tuzakomeza gufatanya ni zo nzego  no kubikurikirana aho bigeze kugira ngo na byo bikemuke.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko ibyo bitaro byubatswe nabi byari byatanzweho isoko rya miliyari ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubu bukaba barongeye gutanga izindi miliyoni zirenga 250 z’amafaranga y’u Rwanda yo gusana ibyo bitaro kugira ngo abaturage bongere guhabwa serivisi zose z’ubuvuzi.

Fredy Ruterana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2