Yanditswe Jan, 04 2022 15:04 PM | 9,746 Views
Mu ntara y’Amajyepfo hari abaturage bavuga ko kurwanya imirire mibi ndetse n’igwingira babigize umuhigo bahereye ku byo bafite.
Ubushakashatsi ku buzima n'imibereho buherutse kugaragaza ko Intara y’Amajyepfo yagabanyije igipimo cy’imirire mibi n’igwingira kugera kuri 32,8% ivuye kuri 40% yari iriho mu bushakasha bwari bwakozwe muri 2015.
Umunyamakuru wacu Jean Pierre Ndagijimana yasuye Akarere ka Nyamagabe kajyaga kaza mu turere twambere twari duifte ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira areba ingamba mu guhangana n’iki kibazo.
Kuri ubu Aakarere ka Nyamagabe ni aka mbere mu gihugu kagabanyije ikibazo cy’imirire mibi n’ingwingira ku gipimo cyo hejuru. Kari kuri 51,8%, ubushakashatsi buherutse bwagaragaje ko igwingira muri Nyamagabe risigaye mu bana bari ku ijanisha rya 33,6%.
Mu myaka itanu igabanuka ryabaye ku ijanisha rikabakaba 18%. Aha ngo abaturage babigizemo uruhare runini.
Mukatabaro Seraphine avuga ko umwana we yamujyanye ku kigo nderabuzima cya Mbuga muri serivisi zo kurwanya imirire mibi afashwa kumwitaho, banamwigisha uko azajya amwitaho ari mu rugo nyuma yo kumusezerera.
Guhinga imboga ku mirima y’igikoni no korora amatungo magufi ngo ni kimwe mu by’ibaze byafashije abafite iki kibazo.
Guverineri w'Intara y'amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko kuba iyi ntara iza mu myanya y'imbere mu guhangana n'ikibazo, biterwa n'uko bashyize imbaraga mu marerero yo mu midugudu kandi ababyeyi bakanashishikarizwa kwita ku bana bahereye ku biboneka iwabo mu miryango.
Ubushakashatsi bugaragaza ko umwana wagwingiye adindira mu bwenge ntagire icyo yimarira.
Ubukana ndetse n’ingaruka z’ikibazo cy’ingwingira ni kimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage igihugu gishyizemo imbaraga ngo bikemurwe.
Ubwo yasozaga amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze mu Kuboza 2021 yongeye gusaba aba bayobozi kwita kuri iki kibazo.
Ubushakashatsi ku buzima n'imibereho y'abaturage DHS bwa 2019/2020 bwagaragaje ikibazo cy'imirire mibi n'igwigira riri kuri 33% bivuye kuri 38% muri 2015.
Intara y'Amajyaruguru ifite 41% by'abana bagwingiye, Iburengerazuba bakagira 40% by'abo bana bari munsi y'imyaka 5 bagwingiye, Amajyepfo bafite 33% na ho Umujyi wa KIgali wo ufite 21% by'abo bana.
Jean Pierre Ndagijimana
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru