AGEZWEHO

  • Kwirengagiza ubumenyi gakondo mu bidindiza ibihugu biri mu nzira y'iterambere – Soma inkuru...
  • Twahisemo kuba umwe no gushyira inyungu za buri mu Nyarwanda imbere - Perezida Kagame – Soma inkuru...

Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari impanuka- Gouverneur Général wa Nouvelle Zélande

Yanditswe Apr, 21 2024 18:24 PM | 45,718 Views



Dame Cindy Kiro, uhagarariye Ubwami bw’u Bwongereza (Gouverneur général) muri Nouvelle Zélande, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 itari impanuka abubwo ari umugambi wateguwe, kandi wari ugambiriye kurimbura Abatutsi.

Yabitangaje ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi i Auckland, muri Nouvelle-Zélande, ku wa Gatandatu, muri Hyundai Marine Sports Centre.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abasaga 200, barimo Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, inshuti z’u Rwanda, abayobozi muri icyo gihugu, abadiplomate n’abandi.

Gouverneur Général wa Nouvelle Zélande, Dame Cindy Kiro, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda, muri Mata kugera muri Nyakanga mu 1994, ari kimwe mu bihe by’icuraburindi mu mateka ya muntu.

Yanenze imyifatire y’amahanga, ayashinja kuzarira no kurebera ubwo Jenoside yari irimbanyije.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari impanuka. Ni umugambi wateguwe, mu buryo bwitondewe, hagambiriwe gutsemba iri tsinda ry’abantu, no kubakorera ibya mfura mbi, mu gihe barimo bicwa, no mu bisekuru by’ahazaza”.

Yakomeje agira ati “Uyu ni umunsi kandi tuzirikana, mu mateka twese, uburyo amahanga yarebereye akaga kashyikiye u Rwanda ntagire icyo akora. Ibi byatweretse ingaruka zo kutihanganirana, kuzarira no kurebera.”

Dame Cindy Kiro yavuze ko atewe ishema n’umuhate ukomeye Abanyarwanda bagaragaje mu kubaka amahoro, icyizere ndetse n’iterambere.

Yagaragaje kandi ko kuri ubu u Rwanda na Nouvelle Zélande, bifitanye umubano mwiza kandi utanga icyizere cyo gukomeza kwaguka.

Ati “Ntewe ishema n’uburyo umubano w’u Rwanda na Nouvelle Zélande ukomeje kurushaho gukomera, cyane cyane binyuze mu bunyamuryango bw’u Rwanda muri Commonwealth.”

Yakomeje agira ati “Mu izina ryanjye nka Gouverneur Général no mu ry’abanya Nouvelle Zélande bose, nihanganishije Abanyarwanda bari aha, abari hano mu gihugu n’abari hirya no hino ku isi. Twifatanyije namwe mu kababaro, mu kwibuka ndetse no mu muhate wo guhagarika ikintu nk’iki mu gihe kizaza.”

Minisitiri w’Ubucuruzi no Kurengera Abaguzi muri Nouvelle Zélande, Andrew Bayly, yashimiye Abanyarwanda, by’umwihariko abarokotse Jenoside, uko babashije kuva mu icuraburindi rya Jenoside, bakabasha kubaka kimwe mu bihugu bifite ubukungu buzamuka cyane muri Afurika.

Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nouvelle Zélande cyitabiriwe n'Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, inshuti z’u Rwanda, abayobozi muri icyo gihugu, abadiplomate n’abandi. PHOTO: Ambasade y'u Rwanda muri Singapore 


Akayezu Jean De Dieu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2