Yanditswe Jul, 13 2023 15:31 PM | 22,324 Views
Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’i Burengerazuba bavuga ko gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ari bumwe mu buryo bwiza bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha cyane cyane abakiri bato amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.
Babivuze ubwo basuraga urwibusto rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero mu Karere ka Karongi.
Uru rwibutso hamwe n’izindi nzibutso zo mu Karere ka Karongi zikunze gusurwa n’abaturutse hirya no hino mu gihugu n’ahandi ku Isi.
Abaturage barenga 90 baturutse mu Murenge wa Rusebeya mu Karere ka Rutsiro ni bamwe mu basuye Urwibutso rwa Bisesero kugira ngo basobanukirwe neza amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge BISANGABAGABO Sylvestre.
Gusobanukirwa aya mateka, abaturage bavuga ko ari umuti w’ikibazo cy’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’abandi bakitiranya ibintu.
Aha mbere ho kwigiramo ayo mateka, abaturage bavuga ko ari ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni umukoro Ministri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr.BIZIMANA Jean Damascène yahaye ababyeyi n’abandi bantu bakuru, kugira ngo bifashe abo bakiri bato kubaka igihugu kizira Jenoside ukundi.
Mu Karere ka Karongi habarizwa inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zigera kuri 12 zose zisurwa n’ab’ibyiciro binyuranye.
Imibare igaragaza ko nk’urwibutso rwa Bisesero rusurwa n’abantu barenga ku bihumbi 10 ku mwaka.
Abasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero basobanuriwe amateka ya Jenoside by'umwihariko ibyabereye mu Bisesero. Photo: RBAAphrodis MUHIRE
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru