AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

MIGEPROF n'umuryango Save The Children batangije amahugurwa arengera abana

Yanditswe Jun, 15 2016 10:22 AM | 2,255 Views



Ministeri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango MIGEPROF iratangaza ko  ko kuba itegeko nshinga ry’u Rwanda ryifitemo ingingo zirengera abana hakaba harashyizweho na Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana ari igipimo cy’uko politiki ya Leta y’u Rwanda ikomeye ku burenganzira bw’abana.

Umunyamabanga mukuru muri iyi ministeri Batete Redempta yabitangarije i Musanze mu kigo cy’amahoro (Rwanda Peace Academy) ubwo hatangizwaga icyiciro cya nyuma cy’ibiganiro mpuzamahanga ku ishyirwaho ry’integanyanyigisho ikubiyemo amabwiriza arengera abana mu ntambara. Ni ibiganiro byitabiriwe n’abantu 30 baturuka mu bihugu 8 bikazamara iminsi 4.

Kuba haratekerejwe gushyiraho imfashanyigisho igamije gufasha abari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’abibumbye kwita ku bana mu ntambara nuko byari bimaze kuba ikibazo gikomeye nk’uko bigaragazwa n’ibyegeranyo by’imiryango mpuzamahanga ibarengera.

 Icyashyizwe ahagaraga n’umuryango mpuzamahanga Save the Children wateye inkunga ibi biganiro kigaragaza ko mu makimbirane n’intambara zayogoje uduce two mu bihugu nka Somalia ahagenzurwa na Al Shabab, Soudan y’Epfo mu makimbirane ahamaze imyaka, Amajyaruguru ya Uganda ahabareye intambara hagati ya leta n'umutwe wa  LRA aho hose abana ngo nibo barengana cyane nubwo abasivili bose baba bugarijwe. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2