AGEZWEHO

  • Inzu zisaga 250 zigiye kubakirwa abibasiwe n’ibiza i Karongi na Rutsiro – Soma inkuru...
  • Kwirengagiza ubumenyi gakondo mu bidindiza ibihugu biri mu nzira y'iterambere – Soma inkuru...

Minisitiri Musabyimana yijeje ubuvugizi mu ikorwa ry'umuhanda Bugarama-Bweyeye

Yanditswe Apr, 22 2024 18:38 PM | 51,712 Views



Abatuye mu Mirenge ya Gikundamvura na Butare mu Karere ka Rusizi bavuga ko iterambere ryabo rigikomwa mu nkokora no kuba umuhanda Bugarama-Bweyeye uhaca warangiritse ku buryo ubuhahirane bwabo bugorana ndetse bakagorwa no kuhageza ibicuruzwa.

Kuva ahitwa Kibangira mu Murenge wa Bugarama ugera mu Kagari ka Rasano mu wa Bweyeye ni urugendo rw'ibilometero bisaga 60 mu muhanda wangiritse cyane unyura mu Mirenge ya Gikundamvura na Butare.

Mu Isantere ya Gasumo muri Butare ni hamwe mu hashyikirizwa ibicuruzwa byinshi bikenerwa n'abawutuyemo. Abacuruzi muri aka gace bagaragaza ko bahura n'ibihombo kuko hari n'igihe ibicuruzwa bimara iminsi mu nzira.

Ubwo  Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasuraga aba baturage, iki ni kimwe mu bibazo bamugejejeho. 

Yijeje ko uyu muhanda watangiye gukorerwa inyigo ndetse ko mu gihe cya vuba, uzatangira gukorwa.

Uyu muhanda Bugarama-Bweyeye niwuzura, uzahuza iki gice  cy'Akarere ka Rusizi, kiri ku mukandara w'ishyamba rya Pariki y'Igihugu ya Nyungwe n'umuhanda mushya wa Pindura-Bweyeye.

Pascal Nshimiyimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2