Yanditswe Feb, 18 2023 18:46 PM | 62,400 Views
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangiye gusura imishinga itandukanye mu ntara y'Iburasirazuba, ku ikubitiro yasuye umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu karere ka Nyagatare na Gatsibo.
Ni umushinga wa Gabiro Agri commercial ushyirwa mu bikorwa na company ya Gabiro Agri business Hub mu Murenge wa Rwimiyaga iruhande rw'umugezi w'Akagera mu karere ka Nyagatare.
Iki kidendezi cy'amazi gishobora kwakira metero cube ibihumbi 120 z'amazi, mu cyiciro cya mbere cy'uyu mushinga harimo aya mazi azakoreshwa ku buso bungana na hegitari ibihumbi 5600, gusa umushinga uzarangira huhirwa hegitari ibihumbi 16.
Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya Gabiro Agri business Hub, Dr Uwituze Solange avuga ko uyu mushinga uzanye n'ibikorwa remezo bizafasha abaturage.
Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yasabye inzego zitandukanye gufasha abaturage bimuwe aharimo kubera uyu mushinga batari bafite ibyangombwa by'ubutaka, kugira ngo ibigendanye n'ingurane zabo baturage bikemuke dore ko abafite ibi bibazo basaga 200.
Kwizera John Patrick
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru