Yanditswe Apr, 20 2024 16:45 PM | 105,372 Views
Mu gihe abanyamuryango ba koperative hirya no hino mu gihugu bagaragaza ko ubushyamirane n'imicungire mibi aribyo bituma nyinshi zisenyuka zidateye kabiri, Ikigo cy'Igihugu cy'Amakoperative cyayasabye kujya amenyekanisha imikorere yayo kugira ngo hamenyekane kare akora ndetse n’andi ya baringa bityo hakumirwe ibibazo.
Mu karere ka Rubavu kimwe n’ahandi mu Ntara y’Iburengerazuba, haracyagaragara bimwe mu bibazo bigishyamiranya abanyamuryango ba koperative kugeza n’ubwo hari izirindimuka zigasigara ku izina gusa.
Ibyinshi mu bibazo biri muri koperative zitandukanye bishingiye ku miyoborere n'imicungire, ingaruka zikaba inyereza ry'umutungo n'ibihombo.
Ikigo cy'Igihugu cy'Amakoperative kivuga ko gishingiye ku makuru gifite hakwiye ingamba kugira ngo akajagari kari muri koperative gacike hasigare izikora bya nyabyo.
Mu isesengura RCA irimo, izabarura koperative zose n’icyo zikora ubundi zishyirwe mu byiciro kandi muri buri Karere hashyirweho ihuriro rishinzwe kuzikurikirana hagamijwe kumenya imikorere yazo mu buryo buhoraho.
Mu banyamuryango barenga 10500 banditse mu kigo cy'Igihugu cy'Amakoperative, abarenga 2700 babarizwa mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru