AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

PEREZIDA YASHIMANGIYE KO U RWANDA RUDASHOBORA KUBA INSINA NGUFI

Yanditswe May, 08 2019 18:49 PM | 8,772 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko u Rwanda rudashobora na rimwe kuba umucakara cyangwa insina ngufi kandi ko rwiteguye kubiryoza uwo ari we wese wageregeza guhungabanya mutekano w’igihugu yaba ari imbere cyangwa hanze y’igihugu.

Ibi Perezida yabishimangiye mu rugendo yagiriye mu karere ka Burera, kuri uyu wa Gatatu, tariki 8 Gicurasi 2019.

Perezida wa Repubulika Paul  Kagame yijeje ko umutekano w’igihugu urinzwe neza kandi ko igihugu kiteguye kurushaho kuwimakaza ku kiguzi icyo aricyo cyose.

Imbwirwaruhame ye ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminzi 3 mu Majyaruguru no mu Burenegerzabuba bw’igihugu, Perezida Kagame yayivugiye mu karere ka Burera kamwe mu duhana imbibi n’igihugu cya Uganda.

Ni igihugu ubuyobozi bw’u Rwanda bushinja gushyigikira ku  buryo bweruye imitwe y’iterabwoba, gutoteza no guhohotera Abanyanrwanda mu bihe no mu buryo butandukanye. Kuri Perezida Kagame ibintu birasobanutse, u Rwanda ngo si insina ngufi.

Mu mwiherero uheruka w’abayobozi b’igihugu Perezida wa Republika Paul Kagame bwo yavuze ko ntawe u Rwanda ruzapfukamira ndetse ahwiturira n’abanyarwanda kutabyemera.

Mu minsi ishize u Rwanda rwatangaje ko rufite Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wigambye ibikorwa byo guhungabanya mutekano muri Nyungwe mu gihe babiri mu bari abayobozi muri FDLR bafashwe bavuye mu nama muri Uganda bakurikiranywe n’ubutabera.

Inkuru ya Jean Pierre Kagabo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2