Yanditswe May, 08 2019 18:49 PM | 8,772 Views
Perezida wa Repubulika
Paul Kagame aratangaza ko u Rwanda rudashobora na rimwe kuba umucakara cyangwa
insina ngufi kandi ko rwiteguye kubiryoza uwo ari we wese wageregeza guhungabanya
mutekano w’igihugu yaba ari imbere cyangwa hanze y’igihugu.
Ibi Perezida yabishimangiye mu rugendo yagiriye mu karere ka Burera, kuri uyu wa Gatatu, tariki 8 Gicurasi 2019.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje ko umutekano w’igihugu urinzwe neza kandi ko igihugu kiteguye kurushaho kuwimakaza ku kiguzi icyo aricyo cyose.
Imbwirwaruhame ye ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminzi 3 mu Majyaruguru no mu Burenegerzabuba bw’igihugu, Perezida Kagame yayivugiye mu karere ka Burera kamwe mu duhana imbibi n’igihugu cya Uganda.
Ni igihugu ubuyobozi bw’u Rwanda bushinja gushyigikira ku buryo bweruye imitwe y’iterabwoba, gutoteza no guhohotera Abanyanrwanda mu bihe no mu buryo butandukanye. Kuri Perezida Kagame ibintu birasobanutse, u Rwanda ngo si insina ngufi.
Mu mwiherero uheruka w’abayobozi b’igihugu Perezida wa Republika Paul Kagame bwo yavuze ko ntawe u Rwanda ruzapfukamira ndetse ahwiturira n’abanyarwanda kutabyemera.
Mu minsi ishize u Rwanda rwatangaje ko rufite Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wigambye ibikorwa byo guhungabanya mutekano muri Nyungwe mu gihe babiri mu bari abayobozi muri FDLR bafashwe bavuye mu nama muri Uganda bakurikiranywe n’ubutabera.
Inkuru ya Jean Pierre Kagabo
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru