AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

PM Dr. Ngirente yakiriye indahiro z’abashinjacyaha 3 bo ku rwego rw'ibanze

Yanditswe Dec, 22 2017 22:00 PM | 5,723 Views



Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente kuri uyu wa Gatanu yakiriye indahiro z’abashinjacyaha batatu bo ku rwego rw’ibanze abasaba kuzaha uburemere kwihutisha amadosiye arebana n’ibyaha bibangamiye umutekano w’igihugu birimo ruswa, kunyereza umutungo, ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.

Igena Marie Louise, Uwimana Angelique na Twagirayezu Ildefonse nibo barahiriye imbere ya Minisitiri w’Intebe kuzuzuza inshingano nshya bahawe ni nyuma yo kwemezwa n’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 5 z’ukwezi kwa 12 mu 2017.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabasabye kuzabyaza umusaruro icyizere bagiriwe n’igihugu anabibutsa indangagaciro zikwiye kubaranga mu kazi binjiyemo. Aba bashinjyacyaha bavuga ko inshingano nshya binjiyemo bumva neza uruhare rwazo mu guteza imbere igihugu, ibi ngo bizahora bibatera imbaraga mu kuzuzuza neza.

Minisitiri w’Intebe kandi yibukije aba bashinjacyaha ku rwego rw’ibanze bimwe mu byaha bikomeje kugaragara mu gihugu abasaba uruhare rwabo mu kubihashya. Minisitiri w’Intebe yanongeye kwizeza ubufatanye urwego rw’Ubushinjacyaha mu kurwongerera imbaraga kugira ngo rukomeze kugira uruhare rugaragara mu gushimangira iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2