AGEZWEHO

  • Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agahinda – Soma inkuru...
  • Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe – Soma inkuru...

Perezida Kagame asanga gukemura ikibazo cy'abimukira bisaba guhera mu mizi

Yanditswe Jan, 27 2022 21:00 PM | 24,197 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame agaragaza ko umuzi w’ikibazo cy’abimukira bava muri Afurika bajya i Burayi ahanini ari ibibazo birimo ibya politiki, ubukungu n’umutekano bityo ko gukemura iki kibazo bikwiye guhera mu muzi w’ikibazo.

Ibi yabigarutse mu nama yamuhuje n’inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo ku Mugabane wa Afurika ndetse n’u Burayi.

Mu buryo bw’ikoranabuhanga iyi nama yahuje abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Minisitiri w’intebe w’u Bugereki Kyriakos Mitsotakis n’abandi barimo Mo Ibrahim washinze umuryango w’u Burayi na Afurika ugamije guhangana n’ikibazo cy’abimukira bakomeje guhurira n’ibibazo uruhuri mu nzira birukira mu Burayi.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabanje kugaragaza zimwe mu mpamvu z’iki kibazo cy’abimukira anagaragaza icyo abona nk’igisubizo kuri iki kibazo.

Yagize ati  ’’Hari impamvu zinyuranye, zimwe zumvikana, izindi zitumvikana. Ariko usanga akenshi ari impamvu za politiki, ubukungu, umutekano byose kandi bigahurira ku kibazo cy’imiyoborere. Abanyafurika bahisemo kuguma ku mugabane wabo bakabasha kugenderanira mu bihugu byabo iki kibazo cyagabanuka. Kuri iki kibazo ibiganiro biraba ariko ntacyo bigeraho, iki kibazo kirakomeza kubaho, abantu bakahasiga ubuzima ndetse bikanatiza umurindi ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Dukeneye imitekerereze mishya, n’ibikorwa bidufasha kugera ku cyo dushaka, kubigeraho tugomba gukorera hamwe mu guhangana n’iki kibazo duhereye mu mizi yacyo.’’

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame avuga ko gukemura iki kibazo ari uguharanira ko abaturage bose babona iby’ibanze bibafasha kwiteza imbere no kurushaho kwiyubaka biteza imbere.

Perezida Kagame kandi agaragaza ko ubufatanye bw’impande zombi ari ingenzi cyane mu gukemura iki kibazo cy’abimukira.

Aha arifashisha urugero rwa bimwe mu byo u Rwanda rwakoze rufatanyije n’izindi nzengo bigatanga umusaruro.

Yagize ati "Ubufatanye bw’u Burayi na Afurika bushobora gufasha mu gukemura ikibazo cy’abimukira yaba mu buryo bwose. Urugero natanga ni inkambi y’agateganyo yashyizweho mu Rwanda mu 2018, ku bufatanye n'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, u Rwanda rwakiriye impunzi n’abimukira bari mur Libya bakeneye ubutabazi, abafatanyabikorwa bo mu Rwanda bashyigikiye iki gikorwa, abarenga 650 barakiriwe ndetse bitabwaho mu gihe bari bategereje gukomereza aho bifuzaga kujya. Ibindi biganiro kandi bigamije gufasha no kwakira impunzi n’abimukira birakomeje hagati yacu n’ibindi bihugu gusa nubwo bimeze bityo haracyari imbogamizi zirimo ubushake buke bwa politiki, yaba mu kwakira cyangwa kohereza aba bimukira bituma hatabaho igisubizo kirambye kuri iki kibazo, ibi rero biradusaba gutekereza no gukora mu buryo butandukanye.’’

Mu bandi batanze ibitekerezo muri iyi nama barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki Kyriakos Mitsotakis, Mo Ibrahim, n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye mu Burayi no muri Afurika bahurije ku kuba iki kibazo kireba buri ruhande bityo hakenewe ubufatanye n’imikoranire idasanzwe.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi bwagaragaje ko umubare w’abava mu byabo wageze ku kigero cyo hejuru gishoboka muri Afurika. Imibare yerekana ko nko mu 2020 umubare w’abantu bavuye mu byabo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara wageze kuri miliyoni 35.9 bangana na 45% by’impunzi zose ziri ku Isi.



Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera ku

MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka

Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?

Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahun

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano