AGEZWEHO

  • Twahisemo kuba umwe no gushyira inyungu za buri mu Nyarwanda imbere - Perezida Kagame – Soma inkuru...
  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...

Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo

Yanditswe Apr, 19 2024 18:01 PM | 107,334 Views



Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Ruto n'abaturage b'icyo gihugu bari mu gahinda k'urupfu rw'Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Francis Omondi Ogolla, waguye mu mpanuka ya kajugujugu ari kumwe n'abandi basirikare umunani.

Gen Francis Omondi yaguye mu mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 18 Mata 2024. Yabereye mu Gace ka Elgeyo Marakwet muri iki gihugu, kari mu bilometero 400 uvuye mu Murwa Mukuru wa Nairobi.

Abayobozi batandukanye hirya no hino ku Isi, bakomeje koherereza Kenya, ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage b’icyo gihugu ndetse n’abo mu miryango y’abaguye muri iyo mpanuka by’umwihariko.

Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa X (iyahoze ari Twitter) yihanganishije Abanya-Kenya ndetse n’abo mu miryango y’ababuze ababo.

Yagize ati “Nihanganishije Perezida wa Kenya, William Rut0, imiryango n’inshuti z’ababuriye ababo mu mpanuka y’indege, barimo n’Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Francis Omondi Ogolla.’’

Umukuru w'Igihugu yakomeje avuga ko Gen Francis Omondi “azibukirwa ku bushishozi no kwicisha bugufi byamuranze mu nshingano ze.’’

Abasirikare 9 muri 11 bari muri kajugujugu ya gisirikare barimo na Gen Francis Omondi Ogolla bahise bapfira muri iyi mpanuka, harokoka babiri.

Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko yababajwe n'urupfu rwa Gen Francis Ogolla n'abandi baguye mu mpanuka y'indege. Muri icyo gihugu kandi hahise hashyirwaho iminsi itatu y’icyunamo mu rwego rwo guha icyubahiro abaguye muri iyo mpanuka.

Muri iyi minsi amabendera arimo irya Kenya, iry'Igisirikare cya Kenya n'iry'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba muri Kenya no muri ambasade zayo mu mahanga yururukijwe, agezwa muri kimwe cya kabiri.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2