Yanditswe Apr, 23 2024 19:22 PM | 97,326 Views
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro kuri telephone na mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, baganira ku mibanire n’imikoranire myiza isanzweho hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ndetse no kuhazaza h’imikoranire y’Ibihugu byombi.
Baganiriye kandi ku bibazo by’umutekano muke mu Karere by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo.
Perezida Kagame na Macron bongeye gushimangira ko inzira y’ibiganiro bya politiki ari yo yonyine ishobora gushyira iherezo ku bibazo by’umutekano muke n’intambara bimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.
Kugeza ubu hari inzira ebyiri zigamije gukemura ikibazo cy’u Burasirazuba bwa Congo binyuze mu biganiro, birimo ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi, byose bifite intego yo gufasha Congo kwishakamo ibisubizo ku bibazo by’umutekano ifite.
Ni ibiganiro byagiye bizitirwa cyane n’uruhande rwa Leta ya Congo, rwakunze gutesha agaciro ibibazo by’abaturage bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi bahohoterwa.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru