Yanditswe Dec, 06 2019 17:10 PM | 17,434 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abakora mu rwego rw’ubutabera kugira imyitwarire iboneye no kutabogama mu byemezo bafata kuko ngo ari byo bituma abaturage bagirira icyizere uru rwego.
Ibi Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa gatanu ubwo yakiraga indahiro za bamwe mu bayobozi mu rwego rw’ubutabera.
Abayobozi bo mu rwego rw’ubutabera bagejeje indahiro zabo kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame ni Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Ntezilyayo Faustin, Visi Perezida w’uru rukiko Mukamulisa Marie Thérèse, Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable, Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique, ndetse na Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi Nkurunziza Valens.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko gutanga ubutabera bishingira ku ndangagaciro z’ubudakemwa, ubushishozi no kutabogama bigomba kuranga abakora muri uru rwego, abibutsa ko akazi kabo atari umugenzo urangirira mu guca imanza gusa.
Ati “Twagira amategeko ameze neza ariko icyo amarira abaturage ni cyo cya ngombwa. Ni ukuvuga rero ngo ibijyana n’ayo mategeko bigomba kubahirizwa bigashyirwa mu bikorwa. Ubutabera bushingira ahanini no ku cyizere abantu bagirira abacamanza. Icyo cyizere na cyo kigashingira ku budakemwa, ubushishozi no kutabogama. Icyizere rero cyirubakwa, kigaharanirwa, kikanarindwa. Ni yo mpamvu dusaba abacamanza kugira imyitwarire n’imyifatire bisumba ibyo dusaba abandi Banyarwanda basanzwe.”
Perezida Paul Kagame yashimiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ucyuye igihe Prof. Sam Rugege ndetse n’uwari Visi Perezida warwo Kayitesi Sylvie Zainabu kubera imirimo myiza bakoze, ku buryo ngo ari umusingi ukomeye ababasimbuye bazubakiraho.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin, avuga ko azihatira kurwanya ruswa mu rwego rw’ubucamanza.
Ati “Izo ni inshingano zikomeye cyane kandi n’ubushize muri iryo sesengura ryagaragaje y’uko hari ibibazo bya ruswa mu nzego z’ubutabera, ni ukuvuga ngo rero ingamba zigomba gufatwa. Kandi bizashoboka kubera ko intambwe u Rwanda rwagezeho mu zindi nzego ntabwo muri uru rwego ari ho byatunanira. Ikintu buriya gishobora gutuma turwanya ruswa tukazayihashya, ni ukwirinda guhishira ikibi. Kubera ko ruswa iyo bagiye kuyikurikirana ikibazo gikunda kuboneka ni ukubura ibimenyetso kandi abantu ni bo bashobora kubitanga.”
Ibi kandi abihuriyeho n’Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable, na we uvuga ko ashyize imbere kongera igipimo cy’imanza ubushinjacyaha butsinda by’umwihariko izijyanye na ruswa n’ibindi byaha bimunga ubukungu bw’igihugu.
Ati “Ni byo koko ibyaha bya ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, ababikora babikorana amayeri menshi. Ubwo biba bidusaba natwe ni ukongera ubushobozi mu gucukumbura dushakisha ibimenyetso. Aho ni ho tugiye gushyira imbaraga dukorana n’izindi nzego zose zishobora kudufasha kugira ngo ibimenyetso biboneke, ariko icyo nabizeza ni uko tugiye kubishyiramo imbaraga nyinshi.”
Perezida Kagame yagaragaje ko gukumira no guhangana na ruswa yakunze kuvugwa no mu rwego rw’ubucamanza, biri mu kazi k’ibanze gategereje abayobozi bashya mu rwego rw’ubutabera barahiye.
Ati “Akazi gakwiye no gutangirira ku bivugwa mu bucamanza. Harimo ibivugwa bya za ruswa n’ibindi, birumvikana ko dukwiye kuyirwanya kugira ngo ruswa itazaba umuco. Iyo yabaye umuco mu bucamanza iba yabaye umuco mu gihugu cyose. Ntabwo tubyifuza rero, ntabwo bijyanye n’inzira turimo ituganisha mu majyambere twifuza. Ngira ngo aho bikomeje kugaragara, ababigaragaramo baba bakwiye kubibazwa ndetse baba bakwiye kubihanirwa ku mugaragaro ku buryo buhagije.”
Mu guhangana n'iki kibazo, ku wa Gatanu w'iki cyumweru, inama Nkuru y’Ubucamanza yirukanye burundu abacamanza 3 n’umwanditsi w’urukiko umwe, bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa n’ibifitanye isano na yo, ndetse hari abamaze kugezwa mu maboko y’Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo kurahira
Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukamulisa Marie Thérèse
Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye
Aimable
Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique
Visi
Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Nkurunziza Valens
Perezida Paul Kagame ari kumwe na Prof Sam Rugege na Kayitesi Sylvie Zainabu bayoboraga Urukiko rw'Ikirenga
Divin UWAYO
Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?
42 minutes
Soma inkuru
Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahungishe muri Jenoside
1 hour
Soma inkuru
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru