AGEZWEHO

  • Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agahinda – Soma inkuru...
  • Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya mugenzi we wa Nigeria

Yanditswe May, 29 2023 18:23 PM | 62,101 Views



Bola Tinubu uheruka gutorerwa kuyobora Nigeria, kuri uyu  wa Mbere nibwo yarahiriye gutangira inshingano, mu muhango wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Ni umuhango wabereye ahitwa "The Eagle Square'' mu murwa  mukuru wa Nigeria Abuja.

Perezida Paul Kagame ni umwe mu banyacyubahiro batandukanye bawitabiriye.

Bola Tinubu w’imyaka 71 warahiriye kuyobora Nigeria muri manda y'imyaka 4, yavuze ko azubahiriza neza inshingano ze yisunze itegeko nshinga igihugu kigenderaho n’andi mategeko, kandi agashyira imbere ineza y’aba Nigeria bose.

Yashimangiye ko azashyira imbere guverinoma idaheza, kandi abagore n'urubyiruko bagahagararirwa uko bikwiye.

Tariki ya mbere z’ukwezi kwa Gatatu nibwo yatangajwe ko yatsinze amatora yabaye ku itariki 25 z’ukwa Kabiri, agira amajwi 37%, icyo gihe akaba yarahatanaga na Atiku Abubakar ndetse na  Peter Obi.

Ni amatora yari yitabiriwe gusa na 1/3 cya miliyoni 93 z'abanyanigeria bari biyandikishije kuri listi y'itora.

Bola Tinubu asimbuye Muhammadu Buhari wabaye Perezida Nigeria kuva mu 2015 kugeza 2023.

Aba bombi ni abo mu ishyaka All Progressives Congres (APC) ryavutse mu 2013 nyuma yo kwihuza kw'amashyaka akomeye ataravugaga rumwe n'ubutegetsi bwariho icyo gihe.

Bola Tinubu ayoboye Nigeria mu gihe muri iki gihugu gifite abaturage barenga miliyoni 200 gihugu, umuntu umwe muri batatu nta kazi afite.


Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera ku

MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka

Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?

Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahun

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano