Yanditswe Apr, 21 2024 14:17 PM | 129,392 Views
Perezida wa Sena Dr Kalinda François-Xavier, yavuze ko iyo u Rwanda rutaza kugira ubuyobozi bubi kuri Repubulika ya Mbere n'iya Kabiri, Jenoside itari gushoboka.
Ni ubutumwa yatangiye i Karama mu Karere ka Huye ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri iyi tariki ya 21 Mata 1994, i Karama hishwe Abatutsi bari barahungiye muri Komini Runyinya, ku mashuri no mu nkengero yaho by’umwihariko ahazwi nka APAREC.
Habarurwa nibura Abatutsi basaga ibihumbi 68 biciwe i Karama muri ubu bwicanyi bwagizwemo uruhare n’uwari Burugumesitiri wa Komini Runyinya, Déogratias Hategekimana.
Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Gakwenzire Philbert yavuze ko i Karama hari amateka yihariye kuko hiciwe Abatutsi benshi.
Ati “Kuba ari ho hahungiye abatutsi benshi mu Rwanda, kuba hariciwe abatutsi benshi, kuba hashyinguye abatutsi benshi mu gihugu", bikwiye gushingirwaho urwibutso rwa Karama rugashyirwa mu nzibutso zo ku Rwego rw'Igihugu.”
Perezida wa Sena Dr Kalinda François-Xavier, yavuze ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke byagize imizi ku makuba igihugu cyaguyemo yo kujya mu maboko y’abakoloni bagenderaga ku mitegekere itandukanya abaturage, ikanasenya ubumwe bwabo.
Yavuze ko iyo mitegekere ari yo yimakajwe na Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, biza kurangira igihugu kigejejwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni.
Ati “Ibi ntibyari gushoboka iyo igihugu cyacu kiza kuba gifite ubuyobozi bwiza bukunda abaturage, bubakorera kandi bubarinda. Jenoside yakorewe Abatutsi yaratekerejwe, irategurwa kandi yigishwa n’ubutegetsi bubi.”
Perezida wa Sena Dr Kalinda avuze ko Intara y’Amajyepfo mu gihe cya Jenoside yarimo abayobozi benshi bakoze Jenoside barimo Théodore Sindikubwabo, Kambanda Jean, Paulina Nyiramasuhuko n’abandi.
Ati “Barahagurutse baza i Butare gushishikariza Abanya-Butare gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi i Karama, haranashyingurwa imibiri 5 yabonetse mu bice bikikije agace uyu murenge.
Jean Claude Mutuyeyezu
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru