Yanditswe Dec, 08 2016 17:50 PM | 3,031 Views
Abakuriye inzego zirimo polisi y'igihugu, ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere, RGB, urwego rw'umuvunyi n'umuryango transparency International Rwanda, bahuriye i Kigali mu nama nyunguranabitekerezo, ku gukumira no kurwanya ruswa. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutabera yahamagariye inzego zose kugira ubufatanye mu kurandura ruswa kugira ngo igihugu kizaragwe imiyoborere myiza na serivice bizira ruswa.
Raporo zitandukanye zishyira u Rwanda ku isonga mu kurwanya ruswa ugereranyije n'ibihugu byo mu karere ruherereyemo.
Nubwo Police y'u Rwanda ari urwego rushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, hari aho bamwe mu bapolisi bagiye batungwa agatoki mu bijyanye na ruswa nk’uko bikubiye mu byegeranyo byakozwe n'urwego rw'umuvunyi ndetse n'umuryango urwanya ruswa Transparency International Rwanda.
Nk'uko bitangazwa n'umuyobozi mukuru ushinzwe ubushakashatsi mu kigo cy'imiyoborere, RGB, Dr. Nsengumukiza Felicien ngo urugamba rwo kurwanya ruswa ruza ku mwanya wa 2 nyuma y’urwo kubungabunga umutekano, ariko ngo nta kwirara ahubwo ni uguhozaho ubukangurambaga kugirango ruswa icike.
Kugirango ruswa irandurwe burundu, birasaba ubufatanye bw'inzego zose kugira ngo zirangwe no gutanga servise nziza.
Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?
52 minutes
Soma inkuru
Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahungishe muri Jenoside
1 hour
Soma inkuru
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru