Yanditswe Mar, 11 2019 10:52 AM | 7,185 Views
Umunyamabanga wungirije wa Leta ya Amerika ushinzwe Afurika, Tibor Nagy yagiranye ibiganiro ku munsi w'ejo ku Cyumweru na Perezida wa Republika Paul Kagame.
Tibor Nagy yavuze ko yagiranye ibiganiro byiza kandi by'ingirakamaro na Perezida Kagame. Muri ibi biganiro hari harimo na Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera na Ambasaderi w'u Rwanda muri Amerika Mathilde MUKANTABANA.
Tibor Nagy uri mu ruzinduko mu Rwanda ari buze
gutanga ikiganiro kuri uyu wa Mbere muri Kaminuza ya Carnegie Mellon, gifite insanganyamatsiko
igaruka ku Gukomeza umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda.
Ibiganiro byabo byibanze ku kubakira ku bufatanye buri hagati y'u Rwanda na Amerika mu kongera ishoramamari n'ubucuruzi, ari nako habungabungwa amahoro n'umutekano mu karere.
Tibor Nagy aje mu Rwanda avuye muri Uganda aho ri mu ruzinduko asura ibihugu by'arfrika yo hagati.
Inkuru ya Ismael Mwanafunzi - Radio Rwanda
Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agah ...
40 minutes
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe
1 hour
Soma inkuru
MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka inzu ziciriritse
2 hours
Soma inkuru
Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?
3 hours
Soma inkuru
Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahungishe muri Jenoside
4 hours
Soma inkuru
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru