Tibor Nagy yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame

Tibor Nagy yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame

Yanditswe March, 11 2019 at 10:52 AM | 6445 ViewsUmunyamabanga wungirije wa Leta ya Amerika ushinzwe Afurika, Tibor Nagy  yagiranye ibiganiro ku munsi w'ejo ku Cyumweru na Perezida  wa Republika Paul Kagame. 

Tibor Nagy yavuze ko yagiranye ibiganiro byiza kandi by'ingirakamaro na Perezida Kagame. Muri ibi biganiro hari harimo na Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera na Ambasaderi w'u Rwanda muri Amerika Mathilde MUKANTABANA.

Tibor Nagy uri mu ruzinduko mu Rwanda ari buze gutanga ikiganiro kuri uyu wa Mbere muri Kaminuza ya Carnegie Mellon, gifite insanganyamatsiko igaruka ku Gukomeza umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda.

Ibiganiro byabo byibanze ku kubakira ku bufatanye buri hagati y'u Rwanda na Amerika mu kongera ishoramamari n'ubucuruzi, ari nako habungabungwa amahoro n'umutekano mu karere.

Tibor Nagy aje mu Rwanda avuye muri Uganda aho ri mu ruzinduko asura ibihugu by'arfrika yo hagati.

Inkuru ya Ismael Mwanafunzi - Radio RwandaBa wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED