Yanditswe Apr, 19 2024 19:52 PM | 169,147 Views
Urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi rukomeje kuburanisha urubanza rwa Emmanuel Nkunduwimye, uregwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byabereye mu Mujyi wa Kigali.
Ku munsi wa 9 w’iburanisha, Urukiko rwumvise abatangabuhamya 4 bari mu Rukiko n’abandi 2 Urukiko rwasomye amabaruwa yabo akubiyemo ubuhamya bandikiye Urukiko.
Umutangabuhamya wari mu Rukiko avuga ko yahoze ari umusirikare mu ngabo za EX-FAR agakorera mu kigo cya gisirikare cya Camp Kigali, cyari giherereye mu mu Mujyi wa Kigali muri bataillon de reconnaissance. Jenoside itangiye ngo abasirikare bakuriwe na Gen Kabirigi na Renzaho Tharcisse bahamagaye abakuriye interahamwe mu nama y’igitaraganya aho muri camp Kigali, maze we ahabwa kurinda Simbizi Stany, wari warasimbuye ku buyobozi bw’ishyaka CDR Bucyana wariyoboraga amaze kwicwa.
Uyu mutangabuhamya wari waratakatiwe igifungo akaza kurekurwa n’imbabazi z’umukuru w’igihugu nyumayo kwirega agasaba imbabazi, yabwiye Urukiko ko mu nama zateguraga jenoside zaberaga muri Camp Kigali inshuro nyinshi yagiye azibonamo Emmanuel Nkunduwimye alias Bomboko, nk’umwe mu bari bakuriye interahamwe ahitwa mu Cyahafi.
Yanabwiye urukiko ko ari we wayoboraga bariyeri zari hagati yo mu Gakinjiro imbere y’igaraje AMGAR kugeza kuri Onatracom.
Yongeyeho ko yiboneye n’amaso ye Nkunduwimye ahagarika imodoka yo mu bwoko bwa Hiace irimo Lt Mudenge yuzuyemo abantu, agategeka ko babavanamo bakabica, kandi ngo ari we wirasiye Lt Mudenge amuziza ko ngo ahungishije inyenzi.
Undi mutangabuhamya ni umuvandimwe wa Emmanuel Nkunduwimye, uyu yabwiye urukiko ko jenoside itangira yari mu rugo kwa Nkunduwimye, ariko Nkunduwimye adahari.
Bukeye ngo haje abantu bashaka kubica ndetse babatera Grenade ifata umukozi wabakoreraga.
Nkunduwimye ngo aho aziye yahungishije umuryongo we, naho we we ajya kubana n’abasirikare bari kuri bariyeri yo ku Kinamba akajya abatekera akanabamesera.
Nyuma y’ibyumweru 2, Emmanuel Nkunduwimye ngo yaje gutwara murumuna we yambaye ikoti rya gisirikare, babanza kujya mu igaraji AMGAR, nyuma bahungira i Gitarama mu modoka ya George Rutaganda wari mu buyobozi bukuru bw’interahamwe.
Perezida w’Urukiko yamubajije ingorane bagiye bagirira mu nzira kugeza bahungiye muri Congo, umutangabuhamya avuga ko bagendaga babahagarika kuri bariyeri bashaka kubica kubera isano umugore wa Nkunduwimye yari afitanye na Silas Majyambere, wafatwaga nk’icyitso cy’inkotanyi, ariko bakagobokwa na Georges Rutaganda wa visi perezida w’interahamwe.
Ubundi buhamya ni ubw’uvuka mu gace kamwe na Emmanuel Nkunduwimye mu Karere ka Gatsibo.
Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko we na Nkunduwimye babanje gucibwa na Burugumestiri Gatete wayoboraga Komini Murambi, ndetse ngo bari barashyizwe ku lisiti y’abagomba kwicwa.
Yabwiye urukiko ko atongeye kubona Nkunduwimye mu gihe cya jenoside.
Undi mutangabuhamya afungiye mu Rwanda akaba yaganiriye n’urukiko hifashishjwe video conference.
Yahamwe n’icyaha cya jenoside akaba yarazanywe mu Rwanda afatiwe muri Amerika, yabwiye urukiko ko yari azi igaraje Amgar, akanemeza ko hari bariyeri, ndetse ko Emmanuel Nkunduwimye yambaraga impuzankano ya gisirikare.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru