AGEZWEHO

  • Rusizi: Abakorera mu gakiriro baravuga ko babangamiwe no kutagiramo ibikorwaremezo – Soma inkuru...
  • Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2023/24 (Amafoto) – Soma inkuru...

U Bubiligi: Abaganga bagaragaje ko nta kimenyetso kigaragaza ko Nkunduwimye afite ikibazo cy’imitekerereze

Yanditswe Apr, 17 2024 17:56 PM | 170,665 Views



Urubanza rwa Emmanuel Nkunduwimye ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rwakomereje mu Rukiko rwa Rubanda i Bruxelles mu Bubirigi, iburanisha ry’uyu munsi ryaranzwe n’ubuhamya bw’impuguke mu mitekerereze ya muntu hamwe n’abatangabuhamya barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Kigali ndetse n’umugore wa  Nkunduwimye.

Impuguke mu mitekerereze ya muntu zabwiye Urukiko ruburanisha uru rubanza ko zigendeye ku bushakashatsi zakoze, ibiganiro zagiranye na Emmanuel Nkunduwimye nta kimenyetso na kimwe babonye kigaragaza ko yaba afite ikibazo cy’imitekerereze, kwibagirwa cyangwa agahinda gakabije, bishobora kuba byarabaye intandaro y’ibyo akekwaho. 

Izi mpuguke ari zo Didier Cromphout na Marc Goldberg bongeraho ko mu mikoreshereze y’ururimi, naho nta kibazo basanzemo cyatuma arangwa no kudakurikiranya ibitekerezo.

Ubundi buhamya bwagaragarijwe imbere y’Urukiko ni ubw’umwe mu barokokeye jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Kigali. 

Uyu mutangabuhamya yabwiye Urukiko ibikorwa bya Emmanuel Nkunduwimye, nk’umwe mu bakoranaga bya hafi n’abayobozi bakuri b’umutwe w’interahamwe, akagendana nabo, kandi akajya mu bitero bigamije kwica Abatutsi no gusahura imitungo yabo. 

Yagarutse ku nzira y’umusaraba yamugoye nyuma y’aho ababyeyi be biciwe, mbere yo kwinjira muri Hotel des Milles Collines aho yabanje gukumirwa na Paul Rusesabagina wacungaga iyo Hotel, akinjizwaho rwihishwa ariko nyuma akaza gutangirwa amafaranga kugira ngo Rusesabagina amwemerere ubuhingiro.

Uyu mutangabuhamya yanagarutse kuri bariyeri yari ku igaraje AMGAR, kandi avuga ko kenshi yabonye Nkunduwimye, yambaye imyenda ya gisirikare afite n’imbunda.

Umugore wa Nkunduwimye we avuga ko yahigwaga azira kuba ari musaza wa Silas Majyambere wari warahunze u Rwanda mu 1990, akongeraho ko yabanje guhungira mu igaraji AMGAR, akahaba iminsi mike nyuma akahakurwa na George Rutaganda, agahungira ahahoze ari Komini Masango, yari muri Perefegitura ya Gitarama y’icyo gihe. 

Mu iburanisha ry’uru rubanza hanasomwe ubundi buhamya 4 bwashyikirijwe, Urukiko ruvuga ibijyanye n’uko bazi Bomboko n’imyitwarire ye ndetse n’imikoranire ye na Georges Rutaganga na Kajuga Robert bari bakuriye interahamwe.

John Bicamumpaka



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2