AGEZWEHO

  • Rusizi: Abakorera mu gakiriro baravuga ko babangamiwe no kutagiramo ibikorwaremezo – Soma inkuru...
  • Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2023/24 (Amafoto) – Soma inkuru...

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Yanditswe Apr, 17 2024 16:01 PM | 131,576 Views



Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clementine Mukeka yakiriye itsinda ry’abayobozi bo muri Georgia, riyobowe n’Umuyobozi ushinzwe Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati muri Minisitiri w’Ububanyi y’icyo gihugu, Amb Zurab Aleksidze.

Yabakiriye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, bagirana ibiganiro byibanda ku mikoranire y’impande zombi ndetse basinyana amasezerano y’ubufatanye mu bwibanda mu bya politiki no guhugura Abadiplomate.

Ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse mu 2011, nibwo byemeranyije kugira abahagararira inyungu zabyo ku mpande zombi.

Mu Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yahuriye i New York na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Georgia, David Zalkaliani, baganira ku kwagura ubutwerekane hagati y’ibihugu byombi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2