Yanditswe May, 20 2018 21:50 PM | 33,198 Views
U Rwanda na Argentine basinyanye amasezerano ajyanye no guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi. Ni amasezerano yashyiriweho umukono I Buenos Aires muri Argentine.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Mme Louise MUSHIKIWABO naho ku ruhande rwa Argentine ni ministiri w’ububanyi n’amahanga Jorge Faurie.
Ministiri Louise mushikiwabo ari Buenos Aires muri Argentine aho yitabiriye imirimo y’inama ihuza ba ministre b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu 20 bigize ihuriro rya za guverinoma na banki nkuru z’ibyo bihugu, ihuriro rigamije kubungabunga ubukungu ku rwego mpuzamahanga, izwi nka G20 Foreign Affair Ministers Meeting .
Ministiri Mushikiwabo yitabiriye
iyo nama ku butumire bwa mugenzi we wa Argentine Jorge Faurie. Mu biganiro kandi byabaye hagati y’aba baminisitiri bombi, bibanze ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’izindi nzego zishobora gushingirwaho
ubutwerane n’umubano.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru