AGEZWEHO

  • Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bakuye isomo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi – Soma inkuru...
  • Inzu zisaga 250 zigiye kubakirwa abibasiwe n’ibiza i Karongi na Rutsiro – Soma inkuru...

Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe Apr, 23 2024 09:38 AM | 83,867 Views



Ubuyobozi bwa Uganda bwavuze ko buzakomeza gufatanya n'ubw'u Rwanda mu guhashya ikibi cyasubiza Akarere na Afurika mu bihe by'icuraburindi nk'ibya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa bwatanzwe na Minisiteri y'Ingabo muri Uganda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye ku Kiyaga ka Victoria aho imibiri y’Abatutsi bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo yarohorewe.

Abitabiriye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo babitangiye bawushyiramo indabo. 

Jean Bosco Nubumwe uhagarariye Umuryango Humura Victoria Warakoze wateguye iki gikorwa avuga ko uyu mugezi bawufiteho amateka asharira.

Igikorwa cyakomereje ku nkengero z'Ikiyaga cya Victoria muri Uganda, mu Gace ka Ggolo ku ruhande rw'Akarere ka Masaka, hari inzibutso zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi bine yarohowe muri iki kiyaga.

Umuyobozi Mukuru w'Agace ka Ggolo ahari uru rwibutso, Buanika Mathias, avuga ko nk'abanyamahanga bashima imiyoborere ya Perezida Paul Kagame nk' impano Imana yahaye u Rwanda, wagaruye urumuri mu Banyarwanda nyuma y'igihe kinini cy'umwijima wakomotse ku butegetsi bubi bwayoboye u Rwanda.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana, yavuze ko igikorwa nk'iki gifasha n’abanyamahanga kuba abagabo bo guhamya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gikorwa kandi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda yashyikirije ku mugaragaro Owekitibwa Mohamood Noordin Thabani umudali w'umurinzi w'Igihango ku rwego rw'Igihugu, bitewe n'ibikorwa yakoze ubwo yarohoraga imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria akayishyingura mu cyubahiro. 

Kuri we uyu mudali ngo ni urwibutso rukomeye ku mateka y'ibyabaye mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ingabo za Uganda ushinzwe Abavuye ku rugerero, Oleru Huda, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagaragaraje ugutsindwa gukomeye kw'amahanga bityo asaba abaturage ba Uganda kuzakura amasomo kuri yo bakirinda ikibi.

Kugeza ubu muri Uganda hari inzibutso za Jenoside ziri mu bice bitandukanye bikora ku Kiyaga cya Victoria harimo urwa Lambu rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 3, urwa Kansesero rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 2 n'urwa Ggolo rushyinguyemo isaga ibihumbi 4. 

Hari umushinga w'ubufatanye bw'ibihugu byombi ko aha hazashyirwa ikimenyetso cyanditseho amazina y'Abatutsi bishwe imibiri yabo iruhukiye muri izi nzibutso.

Callixte Kaberuka



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2