AGEZWEHO

  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo – Soma inkuru...

Perezida wa Sena yeguye ku mirimo ye

Yanditswe Sep, 18 2014 06:54 AM | 3,863 Views



Uwari perezida w'umutwe wa sena mu nteko ishinga amategeko ariwe Dr. NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene yeguye kuri uwo mwanya . Kwegura kwe kwemejwe n'inteko rusange idasanzwe ya Sena yateranye kuri uyu wa gatatu nyuma ya saa sita. abagize sena bagaragaje ko bamutakarije ikizere kubera imikorere mibi yagaragaje nka Perezida wa Sena. Dr. NTAWUKURIRYAYO akaba yagumye muri sena nk'umusenateri usanzwe. Inteko ishinga amategeko umutwe wa sena yari mu kiruhuko, ariko kuri uyu wa gatatu nyuma ya saa sita yateranye mu nteko rusange idasanzwe. ku murongo w'ibyigwa hari ingingo imwe rukumbi ijyanye nicyo abasenateri bemeje ko ari imikorere mibi ya Perezida wa Sena. ku ikubitiro ry'imirimo y'iyi nteko Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene ari nawe wagombaga gufungura imirimo yayo yahise atangaza ko yeguye ku mirimo ye. Impamvu z'iryo yegura nizo zakurikiyeho zigaragazwa n'abasenateri mu nteko yakomeje imirimo iyobowe na Visi perezida wa sena ushinzwe politike n'amategeko bwana Bernard Makuza. {“Mu birebana n’imikoranire n’umutwe w’abadepite kuko hari ibikorwa twagiye duhuriraho, ariko ibibazo twagiye tugira uburyo bwo kubikemura ugasanga na none tutabanje kubijyaho inama nk’ imitwe yombi ugasanga bitejemo ubwumvikane buke. Hari benshi muri sena bagaragaje ko imikoranire yabo na nyakubahwa perezida wa Sena itari ihwitse hakazamo n’ikintu cyo gushaka kwemeza ibyemezo bye wenyine gusa adashatse kugendera ku by’abandi kugirango bishobore kugera ku musaruro wa Sena ari nawo w’igihugu. Hari ibitagenda kandi bikajyibwamo inama ariko ukabona ko bidakosoka” } Izo mpamvu zinakubiye mu nyadiko yasinywe n'abasenateri 15 bagaragaza ko hari ibyo banenga mu mikorere ya perezida wa Sena. Aho bavuze ko uwari perezida wa Sena atakoranaga neza n’izindi nzego za Sena bikagira ingaruka ku zindi nzego zose zayo, ngo yanakoresheje nabi umutungo wa Leta, kandi ashaka kwigwizaho ibintu birengeje kamere. Muri iyo baruwa kandi abasenateri banavuze ko Dr Ntawukuriryayo yakoreshaga igitugu mu nama y’abaperezida ba komisiyo za Sena kandi akanivanga mu mirimo ishinzwe bagenzi be aribo ba visi perezida ba Sena Abasenateri 24 muri 25 bari muri iyi nteko batoye kwegura kwa Dr. ntawukiriryayo ku mwanya wa perezida wa Sena. Ariko azakomeza imirimo muri sena nk'umusenateri usanzwe. Uwari Perezida wa Sena, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene yeguye kuri uwo mwanya habura gato ngo huzure imyaka itatu agiye kuri uwo mwanya kuko yawugezeho ku italiki ya 10/10/2011. {{Ese nyuma yo kwegura kwe haba hagiye gukurikiraho iki? Visi perezida wa sena ushinzwe Politike n'amategeko bwana Bernard Makuza: {“Bivuga ko iyo inteko rusange imaze kwemeza ko abagize biro ayivuyemo mu buryo bwa burundu bimenyeshwa inzego bireba uhereye kuri nyakubahwa perezida wa repubulika hanyuma mu gihe kitarenze iminsi 30, nyakubahwa perezida wa repubulika agatumiza inama y’inteko rusange ari nawe uyiyobora, yo gutora usimbura uwavuye mu mwanya burundu byemejwe n inteko rusange.” } Mu gihe hategerejwe itorwa rya perezida wa Sena mushya, Visi Perezida wa mbere wa Sena ushinzwe politike n'amategeko ariwe Bernard Makuza niwe ugiye kuba ayiyobora. ku basenateri batandukanye kwegura kwa perezida wa sena kugaragaza inzira ya demokarasi igihugu kirimo aho umuyobozi utujuje neza inshingano aba agomba kubibazwa.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta