Yanditswe Jan, 04 2018 22:08 PM | 4,583 Views
Abakorera imishinga ku
butaka no munsi ya bwo barasabwa kujya barushaho kububungabunga kandi bagasesengura
n'ingaruka zishobora guturuka kuri iyo mikoreshereze y'ubutaka. Ibi barabisabwa
n'ikigo cyo kubungabunga ibidukikije, mu gihe abadepite bagize komisiyo
y'ubuhinzi, ubworozi n'ibidukikije mu nteko ishinga amategeko barimo
gusesengura ingingo zigize umushinga w'itegeko ryo kubungabunga ibidukikije
risimbura iryari risanzweho ryo mu 2005.
Abaturiye imishinga
y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri basanga kubungabunga imigezi,
gusubiranya ahacukuwe no gutera ibiti ari bimwe mu bikwiye kwitabwaho mu gihe
abashyira mu bikorwa bene iyo mishinga batangiye cyangwa barangije akazi kabo:
Ibyo kubungabunga
ahakorewe ubucukuzi ku butaka ndetse n'ikuzimu, biteganywa no mu mushinga w'itegeko
rishya ryo kubungabunga ibidukikije risimbura irya risanzweho kuri ubu ririmo
gusuzumirwa muri Komisiyo y'ubuhinzi, ubworozi n'ibidukikije.
Nyuma yo kuvugurura
itegeko nshinga, byagaragaye ko iri tegeko ryo kubungabunga ibidukikije
ritakomeza kuba itegeko ngenga ahubwo ryaba itegeko risanzwe. Ikindi cyatumye
rivugururwa ni uko ibijyanye n'imihindagurikire y'ikirere nabyo byakwitabwaho
kuko bitavugwaga mu itegeko risanzweho.
Inkuru mu mashusho:
Nta gahunda ihari yo kubaka ibiro by’Uturere bishaje- Guverineri Dushimimana
May 10, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Inkangu zishobora gusenya igice cy’umuhanda kuri Buranga
May 10, 2024
Soma inkuru
Gen Mahamat Idriss Déby Itno yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu muri Tchad.
May 10, 2024
Soma inkuru
Abatoza n’abakinnyi bitwaye neza mu mikino y'amezi ya Werurwe na Mata 2024 muri Shampiyon ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta muntu watekerezaga k ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Abasirikare n'abakozi 195 mu Ngabo z’u Rwanda, basoje amahugurwa y’amezi arindwi mu ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Abasenateri basuzumye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku mihigo
May 09, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agah ...
May 08, 2024
Soma inkuru