Yanditswe Jan, 15 2018 22:52 PM | 6,801 Views
Akanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu kasuzumye ku nshuro ya 3 uburyo igihugu cy'u Bufaransa cyubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ni gahunda izwi nka Universal Periodic Review.
Bimwe mu bihugu biri muri iyi gahunda ari byo Guyane, Kenya, Iran, Israel, Mozambique, Namibia n'u Rwanda byari byatanze imyanzuro y'uko guverinoma y'u Bufaransa yagaragaza ukuri n'ubutabera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Umuryango Ibuka n'ihuriro ry'imiryango iharanira ko abakoze Jenoside bagezwa imbere y'ubutabera, CPCR, bari basabye aka kanama ka Loni ko kakwita no ku bibazo birebana n'uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
By'umwihariko u Rwanda rwari rwatanze imyanzuro-nama ku Bufaransa irimo gutera intambwe igaragara yo kuburanisha cyangwa bukoherereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside bari ku butaka bw'icyo gihugu;
Guhita bukorana n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha kugira ngo ruburanishe padiri Wenceslas Munyeshyaka na Laurent Bucyibaruta cyangwa bagashyikirizwa urwego rwasigariye uru rukiko,
Kwemera ko inyandiko zose zirimo amakuru arebana na guverinoma n'igisirikari cy'u Bufaransa mbere ya Jenoside, mu gihe yabaga na nyuma yaho.
U Rwanda kandi rwari rwasabye ko u Bufaransa bwatera intambwe mu gukora iperereza ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
5 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru