AGEZWEHO

  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo – Soma inkuru...

Bimwe mu bihugu byasabye U Bufaransa ko bugaragaza uruhare rwarwo muri Jenoside

Yanditswe Jan, 15 2018 22:52 PM | 6,801 Views



Akanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu kasuzumye ku nshuro ya 3 uburyo igihugu cy'u Bufaransa cyubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ni gahunda izwi nka Universal Periodic Review.

Bimwe mu bihugu biri muri iyi gahunda ari byo Guyane, Kenya, Iran, Israel, Mozambique, Namibia n'u Rwanda byari byatanze imyanzuro y'uko guverinoma y'u Bufaransa yagaragaza ukuri n'ubutabera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umuryango Ibuka n'ihuriro ry'imiryango iharanira ko abakoze Jenoside bagezwa imbere y'ubutabera, CPCR, bari basabye aka kanama ka Loni ko kakwita no ku bibazo birebana n'uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

By'umwihariko u Rwanda rwari rwatanze imyanzuro-nama ku Bufaransa irimo gutera intambwe igaragara yo kuburanisha cyangwa bukoherereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside bari ku butaka bw'icyo gihugu;

Guhita bukorana n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha kugira ngo ruburanishe padiri Wenceslas Munyeshyaka na Laurent Bucyibaruta cyangwa bagashyikirizwa urwego rwasigariye uru rukiko,

Kwemera ko inyandiko zose zirimo amakuru arebana na guverinoma n'igisirikari cy'u Bufaransa mbere ya Jenoside, mu gihe yabaga na nyuma yaho.

U Rwanda kandi rwari rwasabye ko u Bufaransa bwatera intambwe mu gukora iperereza ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta