AGEZWEHO

  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo – Soma inkuru...

Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda igiye kurushaho kwegera abaturage

Yanditswe Apr, 05 2016 15:39 PM | 3,328 Views



Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda iravuga ko igiye kurushaho gushyira ingufu mu bikorwa byo kwegera abaturage no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n' imishinga bigamije iterambere ryabo.

Ibi abayobozi b'imitwe yombi y'inteko ishinga amategeko babitangarije abanyamakuru mu kiganiro cyari kigamije kubamurikira ibikorwa byakozwe mu gihembwe cya mbere gisanzwe cya 2016.

Perezida wa Sena Bernard Makuza avuga ko inteko yagize uruhare rukomeye mu gutahura amanyanga muri zimwe muri gahunda za Leta nka Girinka, VIUP, Ubudehe n' izindi ndetse bamwe mu bakekwa bagashyikirizwa ubutabera ariko ngo akazi karacyakomeza.

Mu kugaragaza kutajenjekera abakoresha nabi gahunda zigamije iterambere ry'abaturage, Perezida w' umutwe w' abadepite Mukabalisa Donatille yavuze ko ubu urwego ayoboye rwafashe icyemezo cyo kongera ingengo y' imari y' ibikorwa bigamije kwegera abaturage no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z' iterambere.


Igihembwe cya mbe cya 2016 cy' inteko ishinga amategeko ni cyo cyambere kibaye nyuma y' ivugururwa ry' itegeko nshinga kikaba cyaribanze ku itorwa ry' amategeko hashingiwe kuri iryo vugururwa kimwe no kwakira ibibazo by' abaturage birimo ibigera kuri 20 byakiriwe n'umutwe w'abadepite kimwe n 'ibigera kuri 5 muri sena hamwe ,gusuzuma raporo za komisyo n'inzego za Leta zitandukanye kimwe n' ibiganiro nyumnguranabitekerezo bitandukanye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta