Yanditswe Apr, 05 2016 15:39 PM | 3,328 Views
Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda iravuga ko igiye kurushaho gushyira ingufu mu bikorwa byo kwegera abaturage no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n' imishinga bigamije iterambere ryabo.
Ibi abayobozi b'imitwe yombi y'inteko ishinga amategeko babitangarije abanyamakuru mu kiganiro cyari kigamije kubamurikira ibikorwa byakozwe mu gihembwe cya mbere gisanzwe cya 2016.
Perezida wa Sena Bernard Makuza avuga ko inteko yagize uruhare rukomeye mu gutahura amanyanga muri zimwe muri gahunda za Leta nka Girinka, VIUP, Ubudehe n' izindi ndetse bamwe mu bakekwa bagashyikirizwa ubutabera ariko ngo akazi karacyakomeza.
Mu kugaragaza kutajenjekera abakoresha nabi gahunda zigamije
iterambere ry'abaturage, Perezida w' umutwe w' abadepite Mukabalisa Donatille
yavuze ko ubu urwego ayoboye rwafashe icyemezo cyo kongera ingengo y' imari y'
ibikorwa bigamije kwegera abaturage no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya
gahunda z' iterambere.
Igihembwe cya mbe cya 2016 cy' inteko ishinga amategeko ni cyo cyambere kibaye nyuma y' ivugururwa ry' itegeko nshinga kikaba cyaribanze ku itorwa ry' amategeko hashingiwe kuri iryo vugururwa kimwe no kwakira ibibazo by' abaturage birimo ibigera kuri 20 byakiriwe n'umutwe w'abadepite kimwe n 'ibigera kuri 5 muri sena hamwe ,gusuzuma raporo za komisyo n'inzego za Leta zitandukanye kimwe n' ibiganiro nyumnguranabitekerezo bitandukanye.
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru