Yanditswe Mar, 01 2017 16:12 PM | 1,336 Views
Kutihanganira abakoresha nabi imari n’umutungo by’igihugu hamwe no kunoza imiyoborere itanga umusaruro nibyo byihariye umunsi wa gatanu w’umwiherero w’abayobozi b’u Rwanda ubera mu ishuri rya Gisirikare rya Gabiro mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’ibigo biyishamikiyeho niyo yabanje gutanga ikiganiro hakurikiraho icyatanzwe n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB,Urwego rw’umuvunyi,umugenzunzi mukuru w’imari ya Leta,Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu hamwe na Transparency International /Rwanda.
Mu mwanya wo kurngurana ibitekerezo, hashimangiwe ko imiyoborere nyayo ari ishingiye ku bikorwa by’umwihariko kuri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu inafite inshingano zo gushyira mu bikorwa gahunda hafi ya zose z’igihugu .
Uburyo bwo gufasha abatishoboye nabwo bwafashe umwanya, ahagaragaye ko hakiri imiryango igera ku bihumbi 400 igomba guhabwa ibikenewe byose kugira ngo ive mu bukene bukabije dore ko ngo hubatswe n’uburyo bw’ikoranabuhanga hagamijwe kuburizamo ikoreshwa nabi ry’izo gahunda mu gihe hamaze kugurizwa miliyari 3 zihwanye na 64% by’amafaranga yanyerejwe muri gahunda ya VIUP. N’ubwo bimeze bityo ariko imibare igaragaza ko izi gahunda zagize uruhare mu kugabanya ubukene mu Rwanda.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 75 n’ab’utugari 470 bahagaritswe ku mirimo yabo ndetse ngo bamwe muri bo bagezwa imbere y’ubutabera bitewe n’amakosa n’ibyaha bitandukanye birimo no gukoresha nabi gahunda zari zigamije guteza imbere abo bashinzwe kuyobora.
Ingero zigaragaza imitangire ya serivisi n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu zatanzwe zagaragaje aho ibintu bimeze neza ariko izindi zigaragaza ibikwiye gukosorwa haba mu migirire hamwe no kunoza amategeko no kutihanganira nabusa abatandukira.
Nyuma yo kugaragaza intambwe yatewe mu gutuma amajwi n’amashusho bya Radio na Televiziyo y’igihugu bikwira ku buso bw’igihugu ndetse bikambuka n’imipaka hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ,byagaragaye ko hakeneye gushyira ingufu mu buryo bufasha abaturage benshi kubona Televizeri (TV Sets) hagamijwe kongera umubare w’abifashishisha ubu buryo bw’itumanaho mu kumenya gahunda z’igihugu .
Imikorere n’imikoranire no guhana amakuru byagaragajwe nk’urukingo rwafasha inzego za Leta gukora neza no kwihutisha ibikorwa by’iterambere ndetse hashimangirwa ko za Minisiteri zishinzwe gushyiraho politiki no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryazo ahanagarutswe ku ruhare rw’inteko ishinga amategeko mu kubaza izo nzego ibyo zikora.
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru