Yanditswe Jun, 28 2017 16:20 PM | 3,631 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa gatatu, yakiriye abagize Umuryango w'Abayahudi batuye muri Amerika basoje uruzinduko rw'iminsi ine bagiriraga mu Rwanda rugamije gushaka amahirwe ari mu gihugu yashorwamo imari.
Ku munsi wa kane w'uruzinduko rwabo mu Rwanda, abagize Umuryango w'Abanyamerika babayahudi bahuye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame bagirana ibiganiro byagarutse ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma y'imyaka 23 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.
Nyuma y'ibiganiro n'Umukuru w'Igihugu, uwari uyoboye iri tsinda, Stanley Bergman yagarutse ku cyo uruzinduko rwabo rwari rugamije mu Rwanda ndetse n'ishusho y'ukuri ku Rwanda basubiranye iwabo.
“Twaje hano icya mbere ari ukugira ngo dusobanukirwe byimbitse na Jenoside, birumvikana hari icyo tuyiziho kandi hari n'amateka duhuje, icyo twaje kubona nyuma yo gusura u Rwanda nuko atari igihugu duhuje amateka gusa n'abayahudi ahubwo ni igihugu cyishakiye uburyo bwo gutera intambwe, ni ibihugu bicye ku isi byabashije kugera ku byo Kagame n'abatuye u Rwanda babashije kugeraho, twasanze u Rwanda ari ahantu heza cyane ho gukorera ubucuruzi, leta irabishyigikiye, ni inyakuri, hari umutekano, hari isuku, ni ahantu ho gukorera ubucuruzi.” Stanley M. BERGMAN
Ushinzwe imikoranire y'uyu Muryango n'Ibihugu bya Afurika , Eliseo Neuman yagaragaje ko u Rwanda aricyo gihugu cya mbere muri Afurika abayobozi bakuru b'Umuryango w'Abayahudi batuye muri Amerika basuye. Yasobanuye icyo babonye ku Rwanda cyabakuruye.
Yagize ati: “Iki nicyo gihugu cya mbere abayobozi bacu bakuru basuye, kandi impamvu zo kuza nkuko zanagarutsweho na bwana Bergman, hari ibyo duhuriyeho gusa byumwihariko uburyo bwo gukomeza gutera imbere no kubakira kuri ibyo duhuje, twashimishijwe nibyo twabonye kuri buri Munyarwanda twahuye nawe, ibyo byatweretse ibishobora gukorwa, kandi nkatwe twanyuze mu nzira nkiyi ndizera ko hari ibyo twasangiza ndetse twanafatanya n'Abanyarwanda.”
Iri tsinda ryari rimaze iminsi 3 mu Rwanda ryanahuye na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda Madam Louise Mushikiwabo ibiganiro byabo byagarutse ku mateka y'u Rwanda n'ay'Abayahudi ibyo bahuriyeho n'intambwe imaze guterwa nyuma y'amateka mabi yaranze impande zombi.
Iri tsinda ryanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ndetse bahura n'Umuyobozi wa gahunda ya Smart Afrixca, Dr. Hamadou Toure hamwe n'Umuyobozi
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru