Yanditswe Oct, 10 2017 19:05 PM | 5,915 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera abagiye guhagararira inyungu z'ibihugu byabo mu Rwanda bagera kuri 11 barimo 4 bafite icyicaro i Kigali n'abandi 7 bazakorera hanze y'igihugu. Abambasaderi bakiriwe n'Umukuru w'Igihugu mu ngingo bavuga ko bagiye kwibandaho zirimo kurushaho gushimangira umubano w'ibihugu byabo n'u Rwanda ukarushaho gushinga imizi.
Abashyikirije Umukuru w'Igihugu impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda babimburiwe na Anvire Djabia Joachim wa Cote d'Ivoire uzaba afite icyicaro i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nyuma yo guhura na Perezida avuga ko azanywe gushimangira umubano n'ubufatanye bw'ibihugu byombi. Yagize ati, ''Namusobanuriraga ubushake bwa Perezida Alasane Ouatara wa Cote d'ivoire, ku kwagura no guteza imbere ubufatanye twari dufitanye n'u Rwanda. Byumwihariko mu bijyanye n'ubucuruzi, umuco ndetse cyane cyane ubukerarugendo, guhererekanya abanyeshuri n'ibindi..''
Yevhenii Tsymbaliuk ugiye guhagararira Ukraine mu Rwanda afite icyicaro i Nairobi muri Kenya avuga kuba ariwe ambasaderi wa mbere w'igihugu cye mu Rwanda bimuha imbaraga zo kurushaho guteza imbere umubano avuga ko uzanashingira ku bufatanye burimo no guteza imbere uburezi.
Raza
Bashir Tarar ugiye guhagararira Pakistan mu Rwanda azaba afite icyicaro Nairobi
muri Kenya nyuma yo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwerera
guhagararira igihugu cye yatangaje ko mu b yingenzi azakora harimo no
gushishikariza abashoramari kuza mu Rwanda.
Antonio
Luis Pubillones Izaguirre ugiye guhagararira Cuba mu Rwanda azaba afite
icyicaro i Kampala muri Uganda avuga ko kurushaho gusigasira ubufatanye buri
hagati y'ibihugu byombi anashima u Rwanda mu kuba rutarahwemye kugaragaza ko
rushyigikiye ikurwaho ry'ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye igihugu
cye mu byucuruzi.
Undi washyikirije impapuro ze Perezida Kagame ni Elizabeth Taylor ugiye guhagararira Columbia mu Rwanda azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya, uyu ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bukungu no mu bijyanye n'ubwiyunge avuga ko ubufatanye bazashingira mu gusangizanya inararibonye.
Benson Keith Chali wa Zambia nundi washyikirije impapuro Perezida wa Repubulika azaba afite icyicaro Dar es Salaam muri Tanzania avuga ko mu byo azibandaho harimo no guteza imbere ubukerarugendo bw'impande zombi. Yagize ati,''Zambia ifite umugenzi nyaburanga witwa Victoria Falls, n'u Rwanda rufite sosiyete y'indege imwe mu zikomeye muri Afurika., RwandAir kandi ikora ingendo muri Rusaka. navuganye na Perezida ko batekereza uburyo iyi sosiyete yatangira ingendo muri Livingston, kuko twabonye ingangi hano zizana ba mukerarugendo benshi natwe dufite Victoria Falls ikurura ba mukerarugendo benshi twifuza gufatanya muri uru rwego rw'ubukerarugendo ku nyungu z'u Rwanda na Zambia.''
Umukuru w'Igihugu yanakiriye impapuro zemerera intumwa y'umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Musenyeri Andrzej Jozwowicz guhagararira Vatican mu Rwanda, azaba afite icyicaro i Kigali avuga ko aje gushimangira umubano iby'urugendo rushya mu bufatanye bwa Vatican n'u Rwanda.
Benoit Ryelandt washyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira u Bubiligi mu Rwanda azaba afite icyicaro i Kigali avuga ko azanywe no kurushaho kumenya ibijyanye n'umuco w'u Rwanda nahakwiye gushyirwa imbaraga.
Elman
Abdullayev wa Azerbaijan azaba afite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia nawe
ari mu bashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu
cye mu Rwanda avuga ko azibanda mu guteza imbere ubufatanye bw'ibihugu byombi
cyane cyane mu bijyanye n'ubucuruzi.
Olivier Wonekha ugiye guhagararira Uganda mu Rwanda azaba afite icyicaro i Kigali avuga ko aje gushimangira umubano usanzwe urangwa hagati y'ibihugu byombi mu bice azibandaho ngo ni uguteza imbere ubuhahirane by'abaturage.
Adamu Onoze Shuaibu yaherutse abandi mu gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Nigeria mu Rwanda azaba afite icyicaro i Kigali avuga ubufatanye mu ishoramari buzashyirwamo imbaraga ku nyungu z'abatuye ibihugu byombi.
Nta gahunda ihari yo kubaka ibiro by’Uturere bishaje- Guverineri Dushimimana
May 10, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Inkangu zishobora gusenya igice cy’umuhanda kuri Buranga
May 10, 2024
Soma inkuru
Gen Mahamat Idriss Déby Itno yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu muri Tchad.
May 10, 2024
Soma inkuru
Abatoza n’abakinnyi bitwaye neza mu mikino y'amezi ya Werurwe na Mata 2024 muri Shampiyon ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta muntu watekerezaga k ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Abasirikare n'abakozi 195 mu Ngabo z’u Rwanda, basoje amahugurwa y’amezi arindwi mu ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Abasenateri basuzumye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku mihigo
May 09, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agah ...
May 08, 2024
Soma inkuru