AGEZWEHO

  • Jimmy Gatete ari kwandika igitabo kivuga ku buzima bwe ‘butazwi’ – Soma inkuru...
  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...

U Rwanda na Togo basinye amasezerano y'ubufatanye mu ngendo zo mu kirere

Yanditswe May, 22 2018 21:45 PM | 51,408 Views



Amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Togo ajyanye n’imikoranire mu ngendo zo mu kirere yitezweho gufasha abaturage b’ibihugu byombi. 

Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Jean de Dieu Uwihanganye naho ku ruhande rwa Togo yashyizweho umukono na Minisitiri w’ibikorwa remezo n’ubwikorezi mu gihugu Gnofam Ninsao.

Minisitiri w’ibikorwa remezo n’ubwikorezi muri Togo Gnofam Ninsao we yagaragaje ko aya masezerano azafasha igihugu cye mu iterambere ry’ingendo zo mu kirere bitewe n’uko Togo yateye imbere mu bijyanye n’ubuhinzi. Yagize ati, "Ibikorwa byose byakozwe hagati y'ibihugu byombi kugeza ubu biri muri gahunda y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe, bigamije kunoza imikoranire hagati y'ibihugu nk'urugero Togo ni igihugu giteye imbere mu buhinzi hashobora kuba uruhererekane rw'ubucuruzu hamwe n'u Rwanda.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezoJean de Dieu Uwihanganye yavuze ko aya masezerano azafasha u Rwanda ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, aho ibihingwa nk’ibirayi n’indabo ari bimwe mu bishobora kujyanwa mu gihugu cya Togo. Ati, "Buriya turareba cyane ibyo dushobora gukura muri Togo kubera ubuhinzi buteye imbere tunarebe ibyo dushobora kuvana mu Rwanda, hari ibicuruzwa byinshi byagaragaye ko bishobora kuvanwa mu Rwanda bijyanwa mu bice bya Afurika y'iburengerazuba cyane cyane mu bihugu nka Togo, Benin n'ibindi twavuga nk'ibirayi ni igihingwa tumaze igihe duhinga, binavugwa ko ari igihingwa abaturage basigaye beza bikanarenza umusaruro, muri biriya bihugu byo mu burengerazuba si igihingwa gihigwayo cyane, ku buryo dutekereza ko dukoresheje company yacu y'indege ya Rwandair bishobora kujyanwa hanze, harimo n'ibindi bihingwa bitandukanye twavuga nk'indabyo u Rwanda rumaze kugera ku rwego rukomeye aho rwohereza mu mahanga indabyo."

Aya masezerano asinywe nyuma y’imyaka 8 aganirwaho hagati y’ibihugu byombi, aya masezerano aha u Rwanda uburenganzira busesuye ku bibuga by’indege byo muri Togo, amasezerano nk’aya u Rwanda rumaze kuyasinya mu bihugu 37.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta