Inzu zisaga 600 zizubakwa i Batsinda
Yanditswe Feb, 26 2015 17:51 PM |
6,505 Views
Kigali- Uyu munsi kuwa kane,minisitiri w'ibikorwaremezo James Musoni yatangije umushinga wo kubaka inzu ziciriritse zigenewe abakozi bakazazishyura mu gihe kirekire, leta ikabishyurira 30% by'igiciro cya buri nzu kizaba kiri hagati ya miliyoni 20 na 30. Gusa ngo zizahabwa abakozi bazaba ari bwo bwa mbere bagiye gutunga inzu. Ku ikubitiro inzu 609 ni zo zizubakwa i Batsinda mu murenge wa Kinyinya. Minisitiri James Musoni atangaza ko iyi gahunda y'amacumbi aciriritse izakorwa mu gihugu hose.
Minisitiri Musoni yabanje gusura ahubakwa inzu 300 za sosiyete Urukumbuzi Ltd y'uwitwa John NSABIMANA z'agaciro kava kuri miliyoni 17,5 miliyoni 25 na 45. zitandukanira ku miterere n'ubunini bwazo n'ubw'ikibanza zubatsemo. Mu zamaze kuzura, 31 zaratuwe.
Minisiteri n'akarere ka Gasabo bamwemereye kuzamufasha gutunganya imihanda inyura ahubatse izi nzu.
Umuyobozi mukuru w'ikigo cya RSSB cyatanze ubutaka bwa 10 ha n'amafaranga yo kuzubaka, Dr Daniel Ufitikirezi avuga ko izi nzu zigenewe abakozi b'abanyamuryango b'iki kigo: {“Kuri uyu mushinga inzu zirimo ni iz'abakozi bo muri leta n'abo mu rwego rwigenga, abanyamuryango bacu. hari n'andi mabwiriza tuzakoresha agaragaza ko kugira ngo ubone ino nzu ubundi yagombye kuba ari inzu yawe ya mbere, kugira ngo tworohereze ba bantu bafite imishahara mito kubera ko zizaba ari nkeya kuri iyi phase ntitwabona nyinshi.”
}
Minisitiri w'ibikorwaremezo yasabye abashoramari kujya muri uru rwego rw'amacumbi aciriritse, ndetse no gukoresha neza ubutaka. Atangaza kandi ko iyi gahunda y'amacumbi aciriritse izakorwa mu gihugu hose:
{“Iyi ni gahunda yo mu gihugu cyose cyane cyane mu mijyi 6 yunganira umujyi wa Kigali yatoranyijwe. Ku ikubitiro turabikora mu mujyi wa Kigali no muri iyo mijyi yindi, ariko no mu bindi bice by’igihugu aho imijyi yose iri turifuza ko izi gahunda zikomeza, kuko mu ibarura ryakozwe mu 2012 ryerekanaga ko miliyoni 1. 200 by'abanyarwanda ari bo bari batuye mu mujyi, kandi mu mwaka w'2020 twifuza ko hazaba hatuye miliyoni 4 n'ibihumbi 400.”} Minisitiri Musoni
Mu mujyi wa Kigali hose muri uyu mwaka ngo hazatangira kubakwa amacumbi aciriritse kandi ahendutse agera ku 10.000
Ikibazo cy'amacumbi aciriritse cyari kimaze kuba ingorabahizi ku bakozi b'amikoro make, ariko na none uretse kuzagobokwa n'amabanki, ibiciro by'izi zubakwa biracyari hejuru. Abubaka bavuga ko biterwa n'ibikoresho bihenze kuko bakoresha ibizaramba.