AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yakiriye Intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage – Soma inkuru...
  • Nta gahunda ihari yo kubaka ibiro by’Uturere bishaje- Guverineri Dushimimana – Soma inkuru...

Abagore n'abakobwa bakwiye gutinyuka bagakora siporo by'umwuga--Conventry Kirsty

Yanditswe Aug, 11 2017 16:34 PM | 5,188 Views



Mu gusoza inama mpuzamahanga yigaga ku kongerera ubushobozi abagore no kongera umubare wabo mu birebana n' ubuyobozi muri siporo, abayitabiriye bavuga ko  ihame ry'uburinganire rigomba guhabwa agaciro n'abakora Siporo ndetse n'abakora mu nzego z'ubuyobozi muri Siporo.                         

Kirsty Coventry, umunyazimbabwe w' imyaka 33, binyuze muri Siporo yo koga, yegukanye imidari olympique igera kuri 7 harimo n'iya zahabu.

Mu kiganiro yatanze hamwe na bagenzi be b'abagore bagiye besa imihigo muri siporo zitandukanye, bavuze ko batangiye gahunda zo gufasha abakiri bato kugera ikirenge mu cyabo.

Emmanuel Bugingo, umuyobozi ushinzwe Siporo muri Ministere ya Siporo n'umuco avuga ko u Rwanda rwihaye intego yo gushyigikira abakiri bato kugirango bagaragaze impano bafite, bityo bazanavemo n'abayobozi b'ejo hazaza mu bijyanye na Siporo.

Rose Rwabuhihi, uyobora urwego rw'igihugu rushinzwe kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye yagaragaje ko abanyarwandakazi bashoboye bityo ngo ntibakwiye kwitinya mu bijyanye no gukora Siporo ndetse no kuba baba abayobozi muri urwo rwego.

Mu byagaragajwe bituma bamwe mu bagore badashishikazwa no kujya mu myanya y'ubuyobozi harimo inzitizi zishingiye ku muco wa bimwe mu bihugu by' Afurika n' Aziya zituma abagore bitinya bakumva ko iby' ubuyobozi babiharira abagabo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nta gahunda ihari yo kubaka ibiro by’Uturere bishaje- Guverineri Dushimima

Gakenke: Inkangu zishobora gusenya igice cy’umuhanda kuri Buranga

Gen Mahamat Idriss Déby yatorewe kuyobora Tchad

FERWAFA igiye guhemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza muri Werurwe na Mat

Haracyari ibibazo bishingiye ku mateka ariko byose birushwa imbaraga n’iby

Gen Mubarakh Muganga yasabye abasirikare basoje amasomo ku binyabiziga kwirinda

Rusizi: Abasenateri basuzumye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku m

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g