Yanditswe Aug, 11 2017 16:34 PM | 5,188 Views
Mu gusoza inama mpuzamahanga yigaga ku kongerera ubushobozi abagore no kongera umubare wabo mu birebana n' ubuyobozi muri siporo, abayitabiriye bavuga ko ihame ry'uburinganire rigomba guhabwa agaciro n'abakora Siporo ndetse n'abakora mu nzego z'ubuyobozi muri Siporo.
Kirsty Coventry, umunyazimbabwe w' imyaka 33, binyuze muri Siporo yo koga, yegukanye imidari olympique igera kuri 7 harimo n'iya zahabu.
Mu kiganiro yatanze hamwe na bagenzi be b'abagore bagiye besa imihigo muri siporo zitandukanye, bavuze ko batangiye gahunda zo gufasha abakiri bato kugera ikirenge mu cyabo.
Emmanuel Bugingo, umuyobozi ushinzwe Siporo muri Ministere ya Siporo n'umuco avuga ko u Rwanda rwihaye intego yo gushyigikira abakiri bato kugirango bagaragaze impano bafite, bityo bazanavemo n'abayobozi b'ejo hazaza mu bijyanye na Siporo.
Rose Rwabuhihi, uyobora urwego rw'igihugu rushinzwe kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye yagaragaje ko abanyarwandakazi bashoboye bityo ngo ntibakwiye kwitinya mu bijyanye no gukora Siporo ndetse no kuba baba abayobozi muri urwo rwego.
Mu byagaragajwe bituma bamwe mu bagore badashishikazwa no kujya mu myanya y'ubuyobozi harimo inzitizi zishingiye ku muco wa bimwe mu bihugu by' Afurika n' Aziya zituma abagore bitinya bakumva ko iby' ubuyobozi babiharira abagabo.
Nta gahunda ihari yo kubaka ibiro by’Uturere bishaje- Guverineri Dushimimana
May 10, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Inkangu zishobora gusenya igice cy’umuhanda kuri Buranga
May 10, 2024
Soma inkuru
Gen Mahamat Idriss Déby Itno yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu muri Tchad.
May 10, 2024
Soma inkuru
Abatoza n’abakinnyi bitwaye neza mu mikino y'amezi ya Werurwe na Mata 2024 muri Shampiyon ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta muntu watekerezaga k ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Abasirikare n'abakozi 195 mu Ngabo z’u Rwanda, basoje amahugurwa y’amezi arindwi mu ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Abasenateri basuzumye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku mihigo
May 09, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agah ...
May 08, 2024
Soma inkuru