Yanditswe Nov, 08 2022 16:27 PM | 89,043 Views
Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasurazuba bashimangiye ko igisubizo cya Politiki ari wo muti rukumbi w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubilika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba basabye ko ubushyamirane buhita buhagarara muri Kivu y’Amajyaruguru. Uyu ni umwe mu myanzuro 17 yavuye mu nama yabahurije mu Misiri, aho bavuze ko ibyo bigamije guha amahirwe ibiganiro bya Politiki bizabera i Nairobi muri Kenya ku wa 16 Ugushyingo 2022, nyuma yo gusesengura uko ibintu byifashe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukrasi ya Congo.
Aba bakuru b’ibihugu bashimangiye ko igisubizo cya Politiki ari yo nzira rukumbi irambye ku kibazo cy’umutekano muke Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo maze biyemeza kudatezuka kuri iyo ntego.
Nk'uko bikubiye mu itangazo ry’imyanzuro, baciye akarongo ku ngingo ivuga ko ibiganiro bya Politiki bigizwemo uruhare n’abarebwa n’ikibazo bose ari ikintu gikenewe cyane maze biyemeza gushyiraho umujyanama mu bya tekiniti uturutse muri buri gihugu kigize uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu rwego rwo gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kugarura amahoro.
Bashimye ibihugu bya Uganda, Kenya, u Burundi na Tanzania ku musanzu wabyo mu gushyiraho ikigega cyihariye hagamijwe gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho zo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, basaba ibihugu byose bigize uyu muryango gushyigikira iki kigega mu buryo burambye.
Kuva umutwe wa M23 wakubura imirwano, Leta ya Repubulika Iharanira Demukarsi ya Congo yakomeje gushinja u Rwanda kuyigabaho ibitero mu gihe u Rwanda narwo rwashinje iki gihugu gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi bikorwa by’ubushotoranyi yarangiza ikitana bamwana yirengagije umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw'iki gihugu.
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru