AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yakiriye Intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage – Soma inkuru...
  • Nta gahunda ihari yo kubaka ibiro by’Uturere bishaje- Guverineri Dushimimana – Soma inkuru...

Agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda: Byifashe bite ku isoko ry'ivungisha?

Yanditswe Feb, 08 2022 09:28 AM | 17,684 Views



Abari mu mwuga w'ivunjisha bavuga ko muri iki gihe babona umubare w'abakenera amadovize ukomeza, ibintu bemeza ko bigira ingaruka ku ifaranga ry’u Rwanda. Abasesengura ibirebana n'ubukungu bo basanga gushyira imbaraga mu kongera ingano y'ibyoherezwa hanze bikorerwa mu Rwanda ari kimwe mu byakemura iki kibazo.

Nk'uko bikubiye muri raporo ya Banki Nkuru y'u Rwanda, iyo ugereranyije ifaranga ry'u Rwanda n'amadovize mu myaka 2 ishize usanga ryaratakaje agaciro karyo kuko imbere y'iri Euro ubona ko ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku gipimo cya 3.2% mu mwaka wa 2020,  na ho mu mwaka wa 2021 rita agaciro ku gipimo cya 11.5%.

Muri iyo myaka kandi ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku gipimo cya  4.3% muri 2020  imbere y'idolari, mu gihe mu mwaka wa 2021 ryataye agaciro ku gipimo cya 5.3%.

Umuyobozi mukuru w'ihuriro ry'abatanga serivisi z'ivunjisha mu Rwanda Gasana Vianney avuga ko abakenera amadovize barushaho kwiyongera biturutse ku miterere y'ubucuruzi mpuzamahanga.

Ibyo u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga muri 2020/2021 byari bifite agaciro ka miliyari 1.487 z'amadolari bivuye kuri miliyari 1.277 z'amadolari mu 2019-2020, bikaba byariyongereye ku gipimo cya 16.4%.

Perezida w'Urugaga rw'abikorera mu Rwanda Robert Bafakulera avuga ko ishoramari ryo mu Rwanda rigifite inzitizi z'ibiciro by'ibikoresho by'ibanze byatumbagiye kandi bikaba bigituruka hanze nabwo bikagurwa hakoreshejwe amadovize.

Umwe mu basesengura ibijyanye n'ubukungu Manirakinga Manasseh avuga ko hatewe intambwe nziza mu kongera umubare w'inganda zitunganyiriza ibicuruzwa binyuranye imbere mu gihugu, ariko hagikenewe kongera ingano y'umusaruro wazo kugira ngo bizamure ingano y’amadovise yinjira mu gihugu.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko n'ubwo ubukungu bw'Igihugu bwahungabanyijwe n'icyorezo cya Covid19, ngo bitabujije ko bugenda buzahuka bitewe n'ingamba zo gucunga ifaranga zikomeza gufatwa hirindwa ko rita agaciro.

Ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 10.2% mu mwaka wa 2021, bikaba bishingiye ahanini ku ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba zo kurwanya icyorezo cya covd 19 ibitanga icyizere ko bushobora kuzamuka neza muri uyu mwaka wa 2022.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nta gahunda ihari yo kubaka ibiro by’Uturere bishaje- Guverineri Dushimima

Gakenke: Inkangu zishobora gusenya igice cy’umuhanda kuri Buranga

Gen Mahamat Idriss Déby yatorewe kuyobora Tchad

FERWAFA igiye guhemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza muri Werurwe na Mat

Haracyari ibibazo bishingiye ku mateka ariko byose birushwa imbaraga n’iby

Gen Mubarakh Muganga yasabye abasirikare basoje amasomo ku binyabiziga kwirinda

Rusizi: Abasenateri basuzumye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku m

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g