Yanditswe Jun, 03 2023 20:21 PM | 47,754 Views
Perezida
wa Angola, João Lourenço yashimye inzego zitandukanye ku muhate n'imbaraga
zirimo gushyira mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi yabigarutseho mu nama y’abahagarariye ibihugu byabo mu Muryango w’Akarere k’Ibiyaga bigari (ICGLR) yabereye i Luanda muri Angola.
Ni inama yanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Perezida wa Angola João Lourenço niwe wayoboye iyi nama idasanzwe ya ICGLR ku mahoro n’umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Sudan.
Ku bijyanye n’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro yiganje mu burasirazuba bwa Kongo Perezida wa Angola João Lourenço yavuze ko gahunda yo guhagarika imirwano yagezweho nk’uko byari byumvikanyweho n’ubwo hakiri ibibazo bimwe na bimwe bigiteza umutekano mucye bikigaragara mu gihe ibiganiro bikomeje.
Perezida wa Angola yashimangiye ko hakwiye kongerwa imbaraga muri gahunda zigamije guha umutekano abaturage bo mu Burasirazuba bwa Kongo umutwe wa M23 uvuga ko urwanirira.
João Lourenço yashimye umwanzuro wafashwe na SADC wo kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Kongo nk’igisubizo ku mahoro n’umutekano ku butaka bwa Kongo.
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru