AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC

Yanditswe Jun, 03 2023 20:21 PM | 47,559 Views



Perezida wa Angola, João Lourenço yashimye inzego zitandukanye ku muhate n'imbaraga zirimo gushyira mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi yabigarutseho mu nama y’abahagarariye ibihugu byabo mu Muryango w’Akarere k’Ibiyaga bigari (ICGLR) yabereye i Luanda muri Angola.

Ni inama yanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Perezida wa Angola João Lourenço niwe wayoboye iyi nama idasanzwe ya ICGLR ku mahoro n’umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Sudan.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro yiganje mu burasirazuba bwa Kongo Perezida wa Angola João Lourenço yavuze ko gahunda yo guhagarika imirwano yagezweho nk’uko byari byumvikanyweho n’ubwo hakiri ibibazo bimwe na bimwe bigiteza umutekano mucye bikigaragara mu gihe ibiganiro bikomeje.

Perezida wa Angola yashimangiye ko hakwiye kongerwa imbaraga muri gahunda zigamije guha umutekano abaturage bo mu Burasirazuba bwa Kongo umutwe wa M23 uvuga ko urwanirira.

João Lourenço yashimye umwanzuro wafashwe na SADC wo kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Kongo nk’igisubizo ku mahoro n’umutekano ku butaka bwa Kongo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF