AGEZWEHO

  • Jimmy Gatete ari kwandika igitabo kivuga ku buzima bwe ‘butazwi’ – Soma inkuru...
  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...

Barataka igihombo giterwa n'indwara y'inda yibasiye amashyamba

Yanditswe Jul, 08 2019 14:19 PM | 8,928 Views



Hirya no hino mu gihugu abaturage bakomeje kugaragaza ko hari ikibazo cy'udukoko bita inda zo mu biti zibateza igihombo bakibaza niba nta muti urambye wari wabonerwa ubu burwayi. Ababishinzwe bizeza ko hari imbuto nshya zigiye kugeragezwa zitezweho kuzahangana n'iyi ndwara

Abaturage bavuga ko utu dusimba bita inda turya amababi y'inturusu bigatuma igiti kidakomeza gukura nk'uko bisanzwe, aho abashaka gutanga amashyamba ho ingwate muri banki bibabera ikibazo gikomeye.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko iki ari ikibazo kigaragara cyane mu mashyamba amaze gukura ku buryo ibi biti biba bitagifite intege zo gukurura amazi bitewe nuko ari ibiti bimaze igihe kirekire. Avuga ko igisubizo kiri mu gusazura amashyamba ndetse no gushaka imbuto nshya.


Mu gukemura iki kibazo hatangiye kugeragezwa imbuto nshya y'ibiti by'inturusu yo mu bwoko bwa THAUMASTOCORIS idafatwa n'izo nda. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Rusiga avuga ko ho bamaze gutera iyi mbuto kuri hectari 20 zizakwirakwizwa mu baturage.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe gucunga no guteza imbere amazi n'amashyamba, Prime Ngabonziza avuga ko iki cyari ikibazo gikomeye mu bihe byashize akavuga ko kimaze kugabanya umurego bitewe nuko hari ibyakozwe birimo guca imiringoti kugirango ibiti bibone amazi.

Gusa ariko yemeza ko mu mbuto zigera ku 180 z'inturusu, basanze mu Rwanda izishobora kuhihanganira ari ubwoko 5 gusa ku buryo arizo mbuto zizashyirwamo imbaraga mu kuzikwirakwiza.

Ibiti by'inturusu bimaze imyaka isaga 100 mu Rwanda bikaba biteye ku buso bungana na 80%. Izi nda zivugwa muri ibi biti zatangiye kugaragara muri 2013.

Bosco KWIZERA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta