AGEZWEHO

  • Jimmy Gatete ari kwandika igitabo kivuga ku buzima bwe ‘butazwi’ – Soma inkuru...
  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...

Biyemeje kongera guhinga basmati nyuma y'impanuro z'Umukuru w'Igihugu

Yanditswe Aug, 30 2022 22:04 PM | 164,008 Views



Ihuriro ry'amakoperative y'abahinzi b'umuceri mu kibaya cya Bugarama i Rusizi ryavuze ko rigiye kongera ubuso buhingwaho imbuto y'umuceri ya Basmati bukava kuri hegitari 8 zikaba 19.

Ni nyuma y'aho Umukuru w'Igihugu Paul Kagame abajije impamvu uyu muceri utagihingwa nk'uko byahoze.
 
Ihuriro ry'amakoperative ahinga umuceri muri iki kibaya ryasobanuye ko koko ingano yawo yagabanutse ndetse n'impumuro yawo iratakara.
 
Mu kongera ubuso bwawo ariko abahinzi bo basaba ko inganda zawutinyuka zikajya ziwugura cg bakareka izo hanze ya Rusizi na zo zikaza ku isoko dore ko bavuga ko mbere hari umushoramari wo mu majyepfo y'u Rwanda wawubaguriraga ariko aza kubihagarika batamenye impamvu.

Basmati ni imbuto y'umuceri benshi bakundira uburyohe n'impumuro byayo haba ku isahani no mu murima hose iba ihumura.
Mu iduka kugeza ubu uragura amafaranga y'u Rwanda 1500 mu gihe undi usanzwe ari 1300.
 
Bivugwa ko hano mu Bugarama uyu muceri ugurwa n'uruganda rumwe gusa kugeza ubu kandi na rwo ngo ruwugemura i Kigali bisa n'aho na rwo rufite uwaruwutumye.

Théogène TWIBANIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta