AGEZWEHO

  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo – Soma inkuru...

Drones ziri kwifashishwa mu kugeza imiti ku barwaye kanseri

Yanditswe May, 10 2020 23:32 PM | 20,033 Views



Muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya COVID-19, abarwayi ba kanseri hirya no hino mu gihugu birishimira gahunda yo kubagezaho imiti,hakoreshejwe indege zitagendamo  abapilote.

Ibi ngo byaje ari igisubizo kuko kugera i Butaro, ahasanzwe ibitaro bivura kanseri byari ihurizo.

Ku isaha ya saa tanu Ngendahayo Joseph umuturage urwaye kanseri, utuye mu Murenge wa Ngarama Akarere ka Gatsibo, ageze ku Bitaro bya Ngarama, aho ategereje indege nto itagira umupilote imuzaniye imiti.

Iyi ndege nto y'ikigo Zipline ihagurutse i Kayonza aho ikoresha iminota 25 kugira ngo igere ku Bitaro bya Ngarama.

Ngendahayo Joseph na mugenzi we Uwihoreye Dative utuye mu Karere ka Kirehe, bombi barwaye kanseri, bavuga ko ubusanzwe bajyaga gufatira imiti ku Bitaro bya Butaro mu Karere ka Burera bavuye mu Ntara y'Iburasirazuba.

Bavuga ko muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n'icyorezo cya koronavirusi ndetse imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikaba zitemerewe kwambukiranya intara zijya mu zindi, bashyiriweho gahunda y'uko umurwayi ukeneye imiti, bayimuzanira hafi y'aho atuye hifashishijwe indege nto  zitabamo abapiloti, bikaba byarabagabanyirije ingendo bakoraga  bajya gushaka imiti.

Ngendahayo ati "Nkokugera i Musanze uvuye i Butaro hari urugendo ruvunanye kubera imihanda nagendaga niceka, nkagenda ntonekara mu modoka, kubera ko hari n'igihe nagendaga nkabura imodoka nkagenda bukeye,amatike byabaga ari intambara uretse ko agatike ko kugaruka bakaduhaga. Iyi ndwara ya korona (koronavirusi) yaraje ku bwanjye numva ubuzima buhagaze kubera ko ntashobora kubona imiti, kuko imodoka bari bazihagaritse na moto barazihagarika, ngiye kumva muganga arampamagaye ngo nzajya gukoresha ibizamini ku Bitaro bya Ngarama, 'nti muzaba mu gize neza'."

Na ho mugenzi we Uwihoreye ati "Imbogamizi nari nsanzwe mfite ni ukujya gufata imiti mva mu Karere ka Kirehe njya mu Karere ka Burera nageragayo numva narushye. Urugendo rwari rurerure rwo kujya gufata imiti i Butaro nkagerayo narushye nkanabirwara igihe kirekire. Tugiye kubona tubona iki cyorezo kirateye, twabonye ko tutazongera gufata imiti duhamagaye Partrners (Inshuti mu Buzima) batubwira ko bazatwoherereza imiti turatuza, ubu turabishimye ko tutazongera gukora rwa rugendo rwatuvunaga tugahangayika." 

Ni igikorwa bafashwamo n'Umuryango utari uwa Leta Inshuti mu Buzima (Partners in Health) ukorana n'ikigo gikoresha indege zitarimo abapilote mu kohereza amaraso n'imiti mu mavuriro zipline.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'uyu muryango, Dr Joël Mubiligi, avuga ko bakoresha miliyoni zigera kuri 500 buri mwaka mu kwita ku barwayi ba kanseri.

Batekereje gukoresha izi ndege nto zitagendamo abapiloti mu rwego rwo korohereza abarwayi ingendo bakoraga bajya gushaka imiti dore ko mu barwayi 3000 bitabwaho n'uyu muryango muri bo abafata ibinini bagera kuri 30, aribo bashyikirizwa iyi miti n'izi ndege nto."

Yagize ari "Hari aho tuvugana n'umurwayi niba atuye hafi y'ibitaro akahagera tukumvikana n'abaganga imiti ye yahagera tukayimuha,iyo umurwayi ari kure dukorana n'ibitaro bigakoresha imodoka yabyo bagashyira umurwayi imiti aho atuye. Dufite abarwayi bageze hafi ku bihumbi 3.  Iyi gahunda uko natangiye mbivuga twayitangiye mu rwego rwo gutabara abarwayi muri iki gihe cya dutunguye ubu turikuvugana na Zipline na RBC ngo turebe uko twayiha umurongo."

Umuyobozi w'Ibitaro bya Byumba Dr Corneille Ntihabose avuga ko gukoresha ikoranabuhanga ry'indege nto zitagendamo abapiloti mu kuzana imiti ya kanseri byabafashije kunoza serivisi ku barwayi babagana.

Ati "Umurwayi yabanzaga guca ku kigo nderabuzima,agaca mu bitaro akabona transfert imujyana i Butaro na ho akaba afite rendez vous imujyana i Butaro akazava ku Bitaro bya Byumba nta muhanda wa kaburimbo urimo hari igihe bategaga nka kabiri akagera i Musanze,akava i musanze ajya i Butaro byabaga ari urugendo rurerure ariko ubu ni ukuza ku bitaro agatahana imiti,araza hano i Byumba yarandikiwe imiti akatwereka ordonance iminota 45 drone iba imuzaniye imiti. Abenshi ni abataha baba bazi uburyo imiti bayinywa."

Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu kigo cy'igihugu cyita ku buzima, RBC Dr Uwinkindi François avuga ko buri mwaka mu Rwanda bakira abarwayi ibihumbi 3 barwaye Kanseri zitandukanye.Ngo aba baza basanga abarwayi ibihumbi 10 basanzwe, bose bakaba bavurirwa mu bitaro 5 byo hirya no hino mu gihugu.

Uretse abarwayi baterwa imiti mu mitsi bisaba ko bajya gufatira imiti mu bitaro  ngo abandi ngo bari kuyibasangisha aho batuye.

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amaraso n'imiti mu mavuriro kifashishije indenge nto zitagendamo abapilote cya Zipline gifite ishami mu Karere ka Muhanga ndetse na Kayonza.Gikorana n'ibitaro 24 byo hirya no hino mu gihugu ndetse n'ibigo nderabuzima 30.

Kuva mu mwaka  2016, izi ndege zimaze gukora ingendo incuro 28,100, zajyanye udupaki tw'amaraso 50726. Nyuma muri 2019,  zatangiye no gutwara imiti batwaye udupaki 5682.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta