AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Gakenke: Hibutswe Abatutsi biciwe mu cyahoze ari sous-préfecture ya Busengo

Yanditswe Apr, 11 2024 17:41 PM | 86,103 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari sous-préfecture ya Busengo bavuga ko bataheranwe n'agahinda bashoboye kwiyubaka babikesheje ubuyobozi bwiza igihugu gifite.

Mukankusi Virginia warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari sous-préfecture ya Busengo ubu ni mu Karere ka Gakenke avuga ko kuharokokera byari nk'igitangaza kuko abavandimwe be bahiciwe Kandi barahahungiye bizezwa ko bagiye gucungirwa umutekano.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Busengo bavuga ko n’ubu hari abatarabona ababo bishwe kugirango babashyingure mu cyubahiro, bakaba basaba abafite amakuru kuyatanga.

Imibiri 103 niyo imaze kuboneka y'Abatutsi biciwe kuri sous-préfecture ya Busengo yari igizwe n'amakomine 4, ikaba iruhukiye mu Rwibutso rw'Akarere ka Gakenke rwa Buranga. Hari kandi n'indi mibiri 4 iherutse kuboneka biteganyijwe ko nayo izashyingurwa mu cyubahiro.

Hon Muhakwa Valens yashimiye abakomeje gutanga amakuru y'abazi ahakiri imibiri itarashyingurwa ariko ko n'abatari bayatanga bakwitura uwo mutwaro.

Uretse Abatutsi biciwe muri sous-préfecture ya Busengo abandi barenga 500 bapakijwe imodoka babeshywa ko bahungishijwe muri Zaire ahubwo bajyanwa kwicirwa mu nyubako yahoze ari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri, yahindutse Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Musanze.


Ally Muhirwa




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2